Urwunge rw'amashuli rwitiriwe Mutagatifu Basile rwa MPARA rwahushye buji 100
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Hon Ntibitura Jean Bosco yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 100 Urwunge rw'Amashuli rwitiriwe Mutagatifu Basile Mpara rumaze rushinzwe. Ibirori byabimburiwe n'igitambo cy'Ukarisitiya cyayobowe na Padiri Ngomanziza Leonidas Uhagarariye amashuri Gatolika ku rwego rwa Diosezi Gatolika ya Nyundo. Misa yabereye ku cyicaro cy'iri shuli.
Ibi birori byahuriranye n'icyumweru ngarukamwaka cy'Uburezi Gatolika muri Paroisse ya Rususa ririya shuli ryubatsemo. Ubuyobozi bw'Akarere bwari buhagarariwe na Advisor wa Komite Nyobozi Bwana Mutwarangabo Innocent.

Umuyobozi w'Ishuli Madamu Umutoni Siliviya yavuze ku mavu n'amavuko y'Urwunge rw'amashuli rwa Mpara:
"GS MPARA ihimbaza yubile yimyaka 100 iri kurererwamo abanyeshuri 1325 rikaba rifite abarezi 44 ni ishuri rya Kiliziya rifatanya na Leta ku bwamasezerano ryashinzwe mu kwezi kwa gatandatu mu 1925 ritangira ari ikibeho aho ryatangijwe nabapadiri bera bigishaga gatigisimu no gusoma . Abigishwa babaga bari mu byiciro bitatu: ABEMERA, ABATEGURWA NABAZATORWA. Kubera ko Mpara yari ifite ishuri rimwe ( chapelle) abageraga mu mwaka wa gatatu bahitaga bajya gukomereza i Rususa abandi bakajya kuri Shyira n’ I Muramba . Kuva iri shuri ryashingwa kugeza uyu munsi ryarerewemo abanyeshuri benshi bagera ku 56,432 ryayobowe n’abantu batandukanye. Mbere y’umwaka w’1994 ryayoborwaga n’abitwaga ba Maȋtres principales. Kuva rero mu 1994 rimaze kuyoborwa n’abayobozi 13:
1. NGARAMBE APPOLINAIRE: 1995
2. MISHOGORO JEAN DAMASCENE( 1996-2001)( GUSHIMIRA UMUREZI WAGIYE MU KIRUHUKO CYIZABUKURU)
3. TUYISENGE EMILE( 2000-2001)
4. SINAMENYE BARIYO JEAN BOSCO( 2001)
5. NTAKOBASA PAULINE( 2002-2003)
6. IMANIRABARUTA HILARIE( 2004-2011)
7. MUKAKARAMUKA DONATILLE( 2012-2014)
8. TUYIZERE FLORENCE( 2015-2019)( jumelage)
9. HAGENIMANA THEOPHILE( 2019)
10. Sr NYIRAHABINEZA CARNIE( 2019)
11. HABAMUNGU JEAN BAPTISTE( 06/02/2020-24/12/2020)
12. GAFARANGA THEONESTE( 2021-01/04/2022)
13. UMUTONI SYLVIE( 01/04/2022- kugeza ubu )
Mu 2021 nibwo hatangiye icyiciro rusange cyamashuri yisumbuye aho batangiriye mu mwaka wa gatatu( S3) ari abanyeshuri 10 bari baturutse mu bigo: GS RUSUSA, GS KIZIGURO P na GS RUHUNGA C. Mu mwaka wamashuri 2021- 2022 nibwo haje amashami MCB ( MATHEMATICS, CHEMISTRY na BIOLOGY) na MCE( MATHEMATICS, COMPUTER na ECONOMICS). Secondaire yatangiranye nabanyeshuri 10 ubu harimo abanyeshuri 418.
Turashimira uruhare rukomeye rwa buri wese: ku isonga turashimira Kiliziya yashinzwe iri shuri ndetse na Leta yahashyize ibikorwaremezo kugirango ryitwe ishuri, abanyeshuri bemeye kurigana ngo ribabere isoko yubumenyi , indangagaciro nyarwanda nindangagaciro nkiristu( ishuri ntiryigisha gusa imibare, icyongereza nigifaransa ahubwo rihindura imikorere nimitekerereze ya muntu( behavior change)( hymne ya GS Ste Bernadette de Save). Abarezi bemeye kuza kuhakorera ubutumwa bwo kurerera Imana nigihugu( ababikora neza Imana ibahe umugisha, abatabikora neza ibakebure). Turashimira cyane Jumelage RHENANIE PALATINAT batwubakiye ibyumba bitandatu byiz, bakanasana ibyumba bibiri byari bishaje nyuma yubuvugizi bwakozwe mu 2016 numuyobozi wishuri TUYIZERE Florence. ( impundu zabagore, izabagabo)
Ishuri rero hari byinshi rimaze kugeraho: abanyeshuri baharangije bari gutanga umusanzu wo kubaka igihugu na kiliziya: aho abaharangije bari gukora mu nzego zitandukanye: mu burezi, abihaye Imana nabapadiri( Jean Pierre uzahabwa ubusaserdoti ku wa 12/07/2025) , abakora mu nzego zibanze ndetse nabikorera ku giti cyabo. ku bufatanye nababyeyi twasije ikibuga cya volleyball nubwo kidashamaje ariko tukidagaduriraho, turi kubaka isomero risigaje gukingwa no gukorerwa amasuku tukaba duteganya ko mu mwaka wamashuri 2025-2026 ryaba ryatangiye gukora, turi kugerageza kuzitira ikigo mu rwego rwo kubungabunga ibikorwaremezo byishuri no gucunga neza kurushaho discipline yabahurira kuri iri ishuri.
IMBOGAMIZI ISHURI RIFITE
Ubucukike mu mashuri
Kutagira laboratoire kandi dufite amashami ya sciences( kugaragaza candles zakozwe nabanyehuri)
Machines zidahagije kuko dufite 50 gusa.
Igikoni gito
Mu gusoza rero byaba bibabaje kuba umwana yaza ku ishuri akurikiye bandi adafite intego imuzanye, byaba bibabaje kuba umurezi yaza ku ishuri kuko yabonye ariho hasigaye imyanya yakazi kandi gasigaye gahemba neza, byaba bibabaje kuba umubyeyi yakohereza umwana ku ishuri ngo abone uko yikorera imirimo ye ntakurikirane niba yiga cyangwa yigishwa. Ubufatanye bwa twese burakenewe kugirango turere umwana ushoboye kandi ushobotse."
Guverineri Ntibitura yagarutse ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika mw'iterambere ry'abaturage kuri Roho no ku Mubiri. Yashimiye uruhare rwayo mu byiciro biandukanye by'iteramber haba mu buzima, uburezi, ibikorwa remezo bitandukanye byose bigamije ko “Roho nzima yatura mu mubiri muzima”
yashimiye kandi uburyo ubrezi gatolika buharanira kurera umwana ushoboye kandi ushobotse kandi umusaruro ukaba ugaragara mu mashuli Leta ifatanije na Kiliziya Gatolika k'ubw'amasezerano.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…