Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama y'abagize itsinda ryashyiriweho gukurikirana ikemurwa ry'ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage.
Intego z’iyo nama zari:
- Gusuzuma aho Akarere kageze mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage hakurikijwe Imihigo ya 2025/2026,
- Gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ubukangurambaga bw’isuku n’isukura hibandwa ku igenzura ry’isuku n’akamaro karyo,
- Kugaragaza icyuho n’imbogamizi zikigaragara mu isuku n'isukura,
Kumvikana ku ngamba zafasha mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage mu buryo bwihuse kandi bunoze.,
Inama yageze ku myanzuro n’ingamba zikurikira:
- Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo ijyanye na HSI kugira ngo intego zose ziteganyijwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari zigerweho,
- Kongera gukurikirana imikorere y’amatsinda ya HSI ku rwego rw’imirenge n’utugari no gutanga ubufasha buhoraho ku mbogamizi zigaragaye,
- Gushimangira igenzura ry’isuku ahantu hahurira abantu benshi hibandwa ku kwandika no gutanga raporo hifashishijwe urubuga rw’ikoranabuhanga rw’igenzura ry’isuku,
- Imirenge yose igomba gusuzuma no gutanga raporo ku isesengura rishya rya HSI bitarenze ku wa 27 Gashyantare 2026,
- Inzu zose zubatswe cyangwa zasanywe zigomba kuba zikomeye, zihangana n’ibiza kandi zujuje ubuziranenge busabwa,
- Kongera imbaraga mu bikorwa byo kurwanya igwingira ry’abana ,
- Abanyeshuri bose bataye ishuri bagomba gusubizwa mu mashuri mbere y’itangira ry’ibizamini y'igihembwe cya kabiri,
- Inkunga yatanzwe na PSF izakoreshwa mu kugura amabati yo kubaka no gusana inzu
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…