Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe Benjamine yayoboye inama y'uburezi yatumiwemo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge, abayobozi b'ibigo by'amashuli abanza n'ayisumbuye. Hari kandi abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere.
Abari mu nama bunguranye ibitekerezo ku buryo abana bataye ishuli barigarukamo.
Umuyobozi w'Akarere yavuze ko abana bose bagomba kugaruka kw'ishuli, abumva barengeje imyaka yo kwiga mu mashuli abanza bakagana amashuli y'imyuga.
Meya Nkusi: "Ni icyasha gikomeye ku Karere kacu igihe tugifite abana bataraguruka ku ishuli. Buri wese mu bitabiriye inama ashyiremo imbaraga zidasanzwe ku bufatanye n'ababyeyi abana bose bige."
Hafashwe umwanzuro ko abana bose batari ku ishuli bagomba kuba barigarutsemo bitarenze tariki 2/03/2026 mbere y'uko ibizamini by'igihembwe cya 2 bitangira.
Muri iyi nama umugenzuzi w'uburezi mu Karere yerekanye ibyavuye mu bugenzuzi bwakozwe mu gihembwe kirangiye ku bijyanye n'isuku n'imibereho y'abanyeshuli. Byagaragaye ko hari impinduka nziza muri rusange; gusa haracyaboneka amashuli akigaragaza isuku idahagije. Inama kandi yaganiriye ku mitsindire y'abanyeshuli, imyigire n'imyigishirize
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…
Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…
Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umuganga Sacco, intumwa ya Minisiteri y'Ubuzima, yayoboye inama…
Mu karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. Uyu munsi igikorwa cyabereye ku rwibutso…
Mu murenge wa Ndaro k'ubufatanye n'umushinga SAIP II hatanzwe inkoko 1800 z' amagi ku miryango 450.
Iki gikorwa kiri mu rwego rwo kurwanya imirire…