Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi riyobowe na Bwana NIZEYIMANA Aimé Adrien.
Aya mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro na Madamu Mukunduhirwe Benjamine, Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage. Yitabiriwe n’abahagarariye NCPD, NWC, NYC, Abanyamabanga Nshingwabikorwa bose b’utugari, ndetse n’abahuzabikorwa ba DASSO ku rwego rw’imirenge igize Akarere.
Visi Meya Mukunduhirwe yasabye abitabiriye aya mahugurwa kuyakurikirana babyitayeho, abibutsa ko Akarere ka Ngororero kari mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza. Yashimangiye ko intego y’aya mahugurwa ari uguha ubumenyi bw’ibanze mu gutabara abari mu kaga gakomoka ku biza.
Yasabye abitabiriye gukomeza kurangwa n’umuco wo kuba maso no kwirinda, bagamije kwitandukanya n’ibishobora guteza ibiza, kongera ingufu mu bikorwa byo gukumira ibiza, ndetse n’igihe bibayeho bakagaragaza ubufatanye n’abo byagwiririye, bagashyira imbaraga zose mu gutanga ubufasha bukenewe.
Abitabiriye kandi bashishikarijwe kongera gusangira amakuru, gukorera hamwe no gutabara hakiri kare, kuko ibyo bigira uruhare runini mu kugabanya ingaruka z’ibiza ku bahuye nabyo.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…
Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…
Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umuganga Sacco, intumwa ya Minisiteri y'Ubuzima, yayoboye inama…
Mu karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. Uyu munsi igikorwa cyabereye ku rwibutso…
Mu murenge wa Ndaro k'ubufatanye n'umushinga SAIP II hatanzwe inkoko 1800 z' amagi ku miryango 450.
Iki gikorwa kiri mu rwego rwo kurwanya imirire…