Urubyiruko rwo mu mirenge ya Sovu na Gatumba mu rugamba rwo kwivana mu bukene n’ubushomeri.
Akarere ka Ngororero nka kamwe mu turere tugize u Rwanda, kihaye gahunda yo kuvana urubyiruko rwako mu bukene n’ubushomeri. Kuva 2018-2019 ni bwo katangiye gahunda yo kuruha inkunga y’inkoko n’ingurube. Ndetse na 2019-2020 rwarahawe ku gira ngo rubone imirimo. Imirenge nka Sovu ndetse na Gatumba ni imwe mu itaracikanwe.
Muri iyi mirenge nyuma y’uko urubyiruko rwibumbiye mu makoperative, amwe yahawe inkoko ayandi ahabwa ingurube. Gusa nyuma y’uko aya makoperative y’uru rubyiruko ashyikijwe izi nkunga, hari amwe ibikorwa byayo bitagenze neza k’ubw’impamvu zitandukanye bagaragaje. Amwe muyo byananiye ni nka Ejo heza Butenga, Duterimbere Gitabaga ndetse na Terimbere mworozi Birembo ariko iyi yanyuma yo si cyane. Uretse mu murenge wa Sovu , no muri Gatumba arahari nka Ubudasa Gatumba na Imbere heza Gatumba. N’ubwo hari amakoperative bitakundiye, hari iyo byakunze ibikorwa byayo bigenda neza. Aha twavuga iyitwa Igisubizo yorora inkoko yo mu murenge wa Gatumba.
Salathiel Mugaraguwimana wungirije uhagarariye koperative Ejo heza Butenga yo mu murenge wa Sovu yororaga ingurube. Avuga ko koperative yabo kugira ngo itagera ku ntego byagiye biterwa n’uko abanyamuryango bagiye bavamo ruhongo hongo, bitewe no kubura amafaranga y’ubwizigame ngo koperative ikomere, n’abasigaye bituma bacika intege burundu.
Akomeza agira ati: << mu by’ukuri nyuma yo gusigara turi 9 kandi twaratangiye turi 22, twagiye tubura amikoro yo kubonera ingurube ibyo kurya, bigatuma zisubira inyuma. Ikindi kandi twahuye n’imbogamizi y’icyorezo cya coronavirusi cyatumye habaho gahunda ya guma mu rugo ntitubashe kubona uko tujya kuzishakira ibyo kurya mu masoko. Ibi byatumye zisonza cyane kubwo kumara igihe kirekire zitarya>>. Nyuma y’ibi twifuje kumenya niba bakizifite, basubiza ko umurenge wazibatse ukaziha itsinda ry’abagore ryitwa Abanyamurava rizifite ubu.


Nyuma y'uko zihawe itsinda ry'abagore Abanyamurava zimeze neza.
Mukamana Ernestine ahagarariye iri tsinda ry’Abanyamurava ryahawe izo ngurube kuri 3/8/2020 avuga ko mu by’ukuri ingurube bazihawe zitameze neza ariko mu gihe gito bazimaranye bagerageje kuzikurikirana ku buryo bukomeye; bityo zikaba zimeze neza. Gusa avuga ko nyuma yo guhabwa izo ngurube bahuye n’imbogamizi y’uko bari bababwiye ko babahaye ingurube zibwegetse ariko bagasanga atari byo. Avuga ko byabateye igihombo kuko byabasabye kuzibanguririza ndetse n’ingano y’ibiribwa bari biteze kuzigaburira yarahindutse.
Mu bindi yavuze ni uko hari n’izapfuye kubera ko zaje zirwaye. Nk’uko bigaragara, iri tsinda ryo, uko bimeze ntabwo ari bibi kuko ziri kuzahuka ndetse nk’uko yabigarutse ho ati: <<dufite ikizere ko twenda kuzibona ho umusaruro kubera ko ubu zibwegetse>>. Biragaragara ko inyungu yazo izaboneka koko bakava mu bihombo bahuye na byo bakizihabwa.
Naho Turatsinze Jean D’amour we ahagarariye koperative Terimbere mworozi Birembo na yo ikora ubworozi bw’ingurube mu kagari ka Birembo. Uyu avuga ko nyuma yo guhabwa ingurube 5 inyagazi 4 n’imfizi imwe bahuye n’ibibazo byinshi. Muri ibi bibazo avugamo icyorezo cya coronavirusi cyateje gahunda ya guma murugo, ibiza byatewe n’imvura nyinshi bigatwara imyaka, no kuba bategereye umuhanda wa kaburimbo bigatuma ibiribwa bizira imburagihe.
Yagize ati : << nyuma y’uko duhura n’ibi bibazo ingurube zarashonje ndetse cyane; bityo twasabye inkunga umurenge utubwira ko ntacyo witeguye kudufasha, ahubwo ko tugomba gushaka ukuntu buri banyamuryango 2 bafata ingurube imwe bakayijyana mu rugo kuyikurikirana neza mu buryo bworoshye>>. Yanavuze ko byashobokaga ko koperative yasenyuka ariko nyuma yo kubigenza uko umurenge wababwiye hari icyo byatanze. Aho yavuze ko ingurube nyuma yo kujyanwa mu rugo bahise bazibanguriza ndetse zirima. Nyuma yo kubyara ibyana babitanze ku bandi bantu. Iyo witegereje izo ngurube ubona ko koko zashonje cyane yewe bizanagorana ko zongera gusubirana umubiri mwiza ukwiriye itungo ryiza.


Aha ni mu rugo rw'umunyamuryango naho ibiraro bifungiranye mo ubusa.
Ayirwanda Theogene ni umukozi w’umurenge wa Sovu ushinzwe ubworozi avuga ko muri rusange amakoperative yose yo muri uyu murenge yahuye n’ibibazo byinshi bitandukanye ari na yo mpamvu amwe n’amwe byayananiye burundu. Yanavuze ko habaye ho icyorezo cya coronavirusi, imyaka yatwawe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi ndetse no kuba bibagora kugera ku muhanda wa kaburimbo ibiryo by’ingurube bibagera ho byatwaye amafaranga menshi.
Ikindi yavuze ho ni uko hari amakoperative yishyize hamwe yiteguye guhabwa ingurube zibwegetse bikarangira bahawe izitabwegetse bityo bikabananira kwivana mu bihombo bishingiye aho. Yanavuze kandi ko ibibazo zahuye na byo ari bimwe n’ibya bagenzi babo; naho koperative zagerageje kudacika intege nuko zishatsemo ubushobozi ku ruhande rwazo.
Nyuma yo kubazwa niba hari urubyiruko rworojwe inkoko, yasubije avuga ko nta rwahawe inkoko kubera ko hari ubutumburuke cyane inkoko zitakunda ikirere n’imimerere yacyo y’ imbeho nyinshi. Mu by’ukuri iyo witegereje uduce dutandukanye tw’uyu murenge usanga ahenshi ari imisozi miremire ndetse iriho amashyamba. Bityo koko bikaba byagorana ko inkoko zahakunda zikahatangira umusaruro ushimishije.
Mu murenge wa Gatumba ho bwaba ubworozi bw’inkoko bwaba ubw’ingurube bwose burakorwa. Muri uyu murenge na ho amakoperative y’urubyiruko yahawe inkunga y’ubworozi bw’ingurube ntabwoo byayagendekeye neza ndetse hari n’ayo byananiye burundu. Irankunda Ruth yari yungirije uwari uhagarariye koperative Ubudasa Gatumba yavuze imbogamizi zose bahuye na zo kugira ngo koperative yabo inanirwe no kugera ku ntego yo kwiteza imbere. Icya mbere yavuze ni ugutatanira mu mpande zitandukanye kw’abanyamuryango bigatuma gushyira hamwe bigorana bikamera nk’aho bamwe batererana abandi.
Mu bindi yavuze ni uko bibuze mo ubushobozi ku bijyanye no kubonera ingurube ibyo kurya ndetse n’ibindi bizifasha kubaho neza. Ikindi yavuze ni uko imiyoborere haba ku ruhande rwa koperative nyirizina ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge n’akarere bitakoranye uko bikwiye. Yanavuze kandi ko nyuma y’ibi bagerageje kwandikira ibaruwa akarere ngo kabatere inkunga kuko bo amikoro yari yabashiranye ngo kabasubiza ko ntacyo kiteguye kubafasha. Ariko mu gushakira umuti iki kibazo umurenge wahisemo gufata izo ngurube uzegurira itsinda ry’abagore ryitwa Ninyampinga.

N'ubwo zahawe abagore ariko ziracyakeneye kwitabwa ho cyane.
Umukozi w’umurenge ushinzwe ubworozi Erneste Musabyimana avuga ko koperative z’urubyiruko zose zahawe ingurube nta n’imwe yabashije gukora neza. Yavuze ko bagiye bagerageza kubakurikirana umunsi ku munsi ariko bikarangira na bo ubwabo binaniwe. Icyo yakunze kugaruka ho ni uko gutatanira mu mpande zitandukanye kw’uru rubyiko, yabaye intandaro nyamukuru yatumye ubworozi bubananira.
Yavuze kandi ko bashimira koperative Igisubizo yorora inkoko kubera ko yo yabashije gukora neza. Yanavuze ko ibibazo n’imbogamizi nabo bahuye na byo ariko bakagira ubutwari bwo guhangana na byo ndetse bakabikemura ku ruhande rwabo batagombye gutega amaboko. Koko ntabwo kuvuga ko iyi koperative yakoze neza waba wibeshye kuko yaba mu byo ubwabo bivugira ndeste no mu bigaragara bakora neza. Ibi ubibonera mu gushyira hamwe kwabo, gukunda ibyo bakora, kwihangana, kugira umurava, guhanga udushya n’ibindi byinshi.


Umukozi wa koperative Igisubizo ari mu mirimo yo kuzikurikirana.
Ngaboyishema Jean Boscon ni umuyobozi w’iyi koperative Igisubizo yasobanuye uburyo bakora. Uyu avuga ko nubwo koperative yabo igikora bidakuye ho ko bahuye n’imbogamizi. Ati: << twebwe mu by’ukuri intego ya koperative yacu ni ugucuruza imishwi nyuma y’iminsi 22 turangije kuyikuza(Demarage). Yavuze ko mbere babanje guhura n’ikibazo cyo kubura abakiriya bitewe n’uko abantu batari bagasobanukiwe ibyiza by’inkoko z’imishwi bacuruza. Gusa yavuze ko byagiye bihinduka gake gake ndetse n’abakiriya biyongeye, bityo bakaba bamaze kwinjiza ubwa 4. Asoza avuga ko mu buzima gucika intege ari bibi.
Imbogamizi yavuze ni uko imikoranire yabo n’ubuyobozi bw’umurenge itagenda neza; aho yagize ati: << umurenge uraturushya cyane ku bijyanye no kugira ngo dukore ku mafaranga kandi tuyafite ho uburenganzira. Ati mu by’ukuri bibangamira imikorere ya koperative kuko ntabwo tubonera ibyo dukennye igihe kandi iyo ibikorwa bibaye nk’ibihagarara tuba turi gusubira inyuma rwose. Ati badufashe ibi bihinduke cyangwa na twe batubwire icyo dukora ariko bigire iherezo.
Muri rusange iyo urebye ibikorwa by’aya makoperative yo muri iyi mirenge uku ari 2, usanga bitaragenze neza ku buryo wavuga ko bari kurugero rwa 48% mu kugera ku ntego y’ibyari bigambiriwe kugira ngo izi nkunga zitangwe. Gusa ntabwo umuntu yakwirengagiza imbogamizi n’ibibazo aya makoperative yagiye ahura na byo. Mu ri byo nk’icyorezo cya corona virusi cyangwa imimerere n’imiterere y’ahantu hamwe na hamwe muri iyi mirenge. Urugero nko muri Sovu hafite imisozi miremire cyane yagiye ituma habaho ibiza bikomeye. Ugendeye ku byo n’abakozi bashinzwe ubworozi bavuga ntiwabura kuvuga ko koko aya makoperative yahuye n’ibibazo. Nanone umuntu ntiyabura kubanenga ko rimwe na rimwe imikoranire hagati yabo nk’ubuyobozi n’amakoperative itagendaga neza bigatuma yibona nk’ayatereranwe.
Eloi Isengwe umunyeshuri wimenyereza umwuga mu karere ka Ngororero
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…