"Urubyiruko rwiga imyuga rwahisemo neza"- Guverineri Habitegeko
Guverineri w'Intara y'iburengerazuba Bwana Habitegeko François yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa 27/04/2021.
Yabanje gusura ibitaro by'Akarere bya Muhororo mu murenge wa Gatumba yibonera uburyo inyubako zabyo zishaje kuko byubatswe mu 1936.
Yemeye kuzakora ubuvugizi kugirango byubakwe.
Ibitaro biha serivisi abaturage 199,152 birenze ubushobozi bifite. Bifite kandi ikibazo cy'abakozi badahagije.
Governor Habitegeko yakomereje uruzinduko mu murenge wa Muhororo asura TVET Muhororo irimo kwagurwa hubakwa amacumbi 2 y'abanyeshuli, inzu yo gufatiramo amafunguro n'ibyumba 6 by'amashuli ku nkunga ya Swiss Contact.
Yaganiriye n'abanyeshuli abereka ko bahisemo neza bakiga imyuga kuko bazarangiza bategerejwe kw'isoko ry'umurimo.
Mu murenge wa Muhanda yasuye model village ya Kazuba. Abaturage batari bafite aho kuba bamugaragariza ko bishimiye amazu bubakiwe ubu bakaba batekanye.
Guverineri yaje aherekejwe na ES w'Intara na Division commander. Yakiriwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere.
Uruzinduko rwabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
URUZINDUKO RWA GUVERINERI HABITEGEKO RFANCIS MU MAFOTO
1.Mu bitaro by'Akarere bya MUHORORO





2. Muri TVET Muhororo




3. Muri Model village ya Kazuba mu murenge wa Muhanda




Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…