Umurenge wa Sovu: ADEPR Mahembe yishimiye ibyagezweho
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yitabiriye igiterane cyo gushima Imana cyateguwe n'Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Mahembe mu murenge wa Sovu mu rwego rwi kwishimira ibyo iyi Paruwasi yagezeho mu mwaka wa 2024-2025.
Yari kumwe n'Umuvugizi w'itorero ADEPR mu Rwanda Bwana NDAYIZEYE Isai wazanye n'umushumba w'ururembo rwa Rubavu.
Iki giterane cyabanjirijwe no gusura Imwe munzu 7 ADEPR yubakiye abakiristo bayo batishoboye bari barahuye nibiza mu murenge wa Kavumu. Hatatanzwe kandi matelas ku miryango 252 itishoboye mu murenge wa Kageyo mu rwego two guca nyakatsi mu buriri.
Nyuma y'igiterane habayeho:
-Gushimira abapasiteri bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru bababwa inka, (hatanzwe inka 15);
-Gutanga moto ku mushumba wayoboye Paruwasi ya Mahembe ugiye mu zabukuru;
- guha seritifika abantu 48 bize budozi banahabwa imashini zizabafasha muri uyu mwuga;
-gutanga imashini isya ibinyampeke yahawe abagize itsinda ryishyize hamwe
-gutanga ibikoresho by'ubwubatsi n'iby'ububaji ku rindi tsinda rigiye kwigishwa mu gihe cyamezi atandatu.
Umuyobozi w'Akarere yijeje ubufatanye mu gukomeza guteza imbere imibereho myiza y'abaturage b'Akarere ka Ngororero.
Bakiriwe n'umushumba wa Paruwase ya Muhembe wari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Sovu Bwana Nzabakurikiza Alphonse
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…