Umurenge wa Sovu: ADEPR Mahembe yishimiye ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yitabiriye igiterane cyo gushima Imana cyateguwe n'Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Mahembe mu murenge wa Sovu mu rwego rwi kwishimira ibyo iyi Paruwasi yagezeho mu mwaka wa 2024-2025.
Yari kumwe n'Umuvugizi w'itorero ADEPR mu Rwanda Bwana NDAYIZEYE Isai wazanye n'umushumba w'ururembo rwa Rubavu.
Iki giterane cyabanjirijwe no gusura Imwe munzu 7 ADEPR yubakiye abakiristo bayo batishoboye bari barahuye nibiza mu murenge wa Kavumu.  Hatatanzwe kandi matelas ku miryango 252 itishoboye mu murenge wa Kageyo mu rwego two guca nyakatsi mu buriri.
Nyuma y'igiterane habayeho:
-Gushimira abapasiteri bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru bababwa inka, (hatanzwe inka 15);
-Gutanga moto  ku mushumba wayoboye Paruwasi ya Mahembe ugiye mu zabukuru;
- guha seritifika abantu 48 bize budozi banahabwa imashini zizabafasha muri uyu mwuga;
-gutanga imashini isya ibinyampeke yahawe abagize    itsinda ryishyize hamwe 
-gutanga ibikoresho by'ubwubatsi n'iby'ububaji ku rindi tsinda rigiye kwigishwa mu gihe cyamezi atandatu.

Umuyobozi w'Akarere  yijeje ubufatanye mu gukomeza guteza imbere imibereho myiza y'abaturage b'Akarere ka Ngororero.

Bakiriwe n'umushumba wa Paruwase ya Muhembe wari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Sovu Bwana Nzabakurikiza Alphonse            


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->