Umurenge wa Nyange: Ba Mutimawurugo mu mudugudu w'icyitegererezo bahiguye
Uyu munsi ku wa 10/06/2020 mu Karere ka Ngororero mu murenge wa Nyange habereye igikorwa kijyanye n'isuzuma ry'Imihigo:
Imihigo ya Mutimawurugo mu mudugudu wa Vungu
Imihigo y'Umudugudu n'umurenge w'icyitegererezo watoranijwe n'Intara.
Iri suzuma ry'Imihigo ryitabiriwe ku rwego rw'Intara na:
-Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara Madamu Uwambajemariya Florence
-Umukozi w'Intara ushinzwe igenamigambi,Bwana Nsanzimana Sylvestre
-Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abagore ku rwego rw'Intara,Madamu Mukandekezi Francoise
-Umuhuzabikorwa wa CNF wungirije ku rwego rw'Intara Madamu Nyambo Marine
-Ushinzwe ubutabera muri komite ya CNF ku rwego rw'Intara,Madamu Ingabire Marcelline
Ku rwego rw'Akarere hari Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe Benjamine wari kumwe n'umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere myiza, Umukozi ushinzwe uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, n'Umuhuzabikorwa wa CNF ku rwego rw'Akarere.
Hari kandi umuyobozi w'Inama Njyanama y'umurenge wa Nyange n'abakozi b'umurenge,abagize CNF,n'umukuru w'umudugudu wa Vungu.


Mu mudugudu wa Vungu ba Mutimawurugo barasobanura uko imihigo ihagaze
Ibyakozwe:
Kugaragaza uko imihigo ihagaze
Gusuma inyandiko gihamya cy'imihigo ya Mutimawurugo ku murenge
Gusura bimwe mu bikorwa byagezweho mu mudugudu ntangarugero wa Mutimawurugo n'umurenge w'icyitegererezo muri rusange.
Ubuyobozi bw'Intara bwatanze ubujyanama ku bitaragenze neza kandi bashima ibyagezweho banasaba kurushaho kunoza imihigo.
Bijeje ubufatanye n'Akarere kuburyo bizagenda neza mu isuzuma rya Minaloc.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara yishimiye ibikorwa by'indashyikirwa n'udushya biri muri uyu mudugudu ,awusezeranira kuzagaruka mbere y'uko uyu mwaka w'ingengo y'imari usoza kureba uko umudugudu wesheje imihigo.

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje mu Karere ka Ngororero.
Uy munsi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi…
ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje.
Muri uyu mwanya harimo kwibukwa abari abakristo b'Itorero ADEPR…
Itsinda ry'Abasenateri bo muri Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage, Uburezi, ikoranabuhanga n'Urubyiruko riyobowe na Hon. Dusingizemungu Jean…
Uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2026 muri Hoteli FALIBA, habereye amahugurwa ku ikoreshwa ry’ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri…
Kuri uyu wa 02 Kamena habaye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kabaya, Ngororero, Gatumba na Nyange, ndetse…
Kuri uyu wa 02 Kamena 2026, hasuwe zimwe mu nzu zubakiwe abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Ngororero hagamijwe kureba inkunga bahawe,…
Kuri uyu wa 02 Kamena habaye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kabaya, Ngororero, Gatumba na Nyange, ndetse…
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi wabereye mu murenge yose igize Akarere ka Ngororero.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Gatumba…
GS Muhororo yo mu Murenge wa Gatumba yizihije Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye. Ubuyobozi bw’Akarere…