Umurenge wa Nyange: Ambasaderi w'Ubudage mu Rwanda yasuye ikigo cy'amashuli abanza cya Giko

Uyu munsi kuwa 10/05/2022 Ambasaderi w'Igihugu cy'Ubudage mu Rwanda Dr. Thomas Kurz n'intumwa yari ayoboye yasuye Akarere ka Ngororero mu murenge wa Nyange ku kigo cy'amashuli abanza cya Giko. Ni mu rwego rw'ubufatanye (jumelage) hagati y' Intara ya Rhénanie Palatinat n'u Rwanda.


Yakiriwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe washimiye umubano mwiza uri hagati y'intara ya Rhénanie Palatinat n'u Rwanda urangwa by'umwihariko no kubaka ibyumba by'amashuli no gutanga ibikoresho mu mashuli.
Aha ku kigo cy'amashuli abanza cya Giko hatanzwe ibitabo mu rwego rwo gushishikariza abana gusoma. Harimo no kubakwa ibyumba 3 by'amashuli.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru Ambassador Dr. Thomas yavuze ko yishimiye umubano mwiza uri hagati y'intara ya Rhénanie Palatinat n'u Rwanda avuga ko azakomeza guharanira kuwuteza imbere.
Mayor Nkusi Christophe yavuze ko uyu mubano ufite uruhare rukomeye mu kuzamura ireme ry'uburezi kuko ibikorwa biwuranga bigabanya ubucucike mu mashuli bikanongerera abanyeshuli ubumenyi.


Ambasaderi Dr. Thomas yakomereje uruzuinduko rwe kw'ishuli ryisumbuye rya Nyange ahasura inzu y'amateka isigasiye amateka y'ubutwari  bwaranze intwari z'Imena z'abanyeshuli b'i Nyange. We n'intumwa yari ayoboye basobanuriwe uburyo aba banyeshuli bakomeye ku bunyarwanda bakanga kwitandukanya bakurikije icyo bitaga amoko icyo gihe nk'uko babisabwaga n'abicanyi ahubwo bagasubiza bati "twese turi abanyarwanda".
Ambasaderi Dr Thomas Kurz yashoje uruzunduko rwe yunamira intwari z'Imenaz'abanyeshuli b'i Nyange anashyira indabyo ku gicumbi cyazo.


Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →
-->