Umurenge wa Nyange: 1.117 basabye kuvanwa mu cyiciro cy'ubudehe cy'abafashwa bakazamuka mu cy'abishobye
Ku bufatanye bwa World Vision TUNGA Cluster na EPR (Eglise Presibterienne au Rwanda) Gaseke mu murenge wa Nyange habaye igiterane cy'imurikabikorwa gifite intego igira iti: "Kuba umunyamwete". Cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'abavugabutumwa ba EPR, AEBR, GOSHEN na ADEPR; abakozi ba World Vision, abagenerwabikorwa n'abakristo benshi.
iki giterane cyaranzwe n'ubuhamya bw'abagenerwabikorwa 1,117 kuri 2,110 ba World Vision na EPR basabye kuva mu cyiciro cya 1 n'icya 2 babarizwagamo kuko batagikeneye gufashwa.
Abagenerwabikorwa batanze ubuhamya bw'ibyo bamaze kugeraho babikesha World Vision na EPR. Bose biyemeje kuva mu byiciro by'ubudehe barimo bakajya mu byisumbuye bidakeneye ubufasha.




Umuyobozi wungirije wa World Vision ku rwego rw'Igihugu yahamagariye abagenerwabikorwa gusigasira ibyagezweho, abashaka kuva mu cyiciro cya 1 n'icya 2 bagakomeza kwiyongera.
Yasabye ko amakimbirane akigaragara mu miryango yahosha kuko niyo soko y'ubukene.
Umuyobozi wa EPR yagarutse kubyo bibandaho ku bufatanye na World Vision bifasha umukristu mw'iterambere rya Roho n'iry'umubiri bityo Roho nzima igatura mu mubiri muzima.
Ibyo bikorwa birimo kugeza ku baturage amazi meza n'amavuriro, amatungo magufi n'amaremare. Mu burezi bafasha amasomero y'abana kandi bakagenera abanyeshuli ibikoresho.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu buhora buzirikana ku mibereho myiza y'abaturage hashakwa abafatanyabikorwa nka World Vision. Yashimiye abaturage bazamutse mu ntera bakava mu byiciro by'abafashwa.
Mayor Nkusi yagarutse ku mirire mibi iteye ipfunwe n'amakimbirane amunga iterambere. Yasabye abaturage kurushaho kwitabira umurimo, kwizigamira muri Ejo Heza, gusigasira ibyagezweho kugira ngo bikomeze kugirira benshi akamaro.




Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…