Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against Corruption =APNAC- Rwanda ) bayobowe na Hon Uwizeye Marie Thérèse hari gukorwa ubukangurambaga mu rubyiruko rukorera muri Koperative Gerayo Amahoro Ngororero. Ubukangurambaga bwibanze ku kurwanya ruswa, gahunda ya Gerayo Amahoro, Ejo Heza no kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge.
Abamotari bakanguriwe kwitabira gahunda ya Ejo Heza no kubikangurira abandi, kubungabunga umutekano birinda impanuka, kurwanya ruswa, kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge,... Banasbanuriwe imikorere y'Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, nyuma bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo, ibyifuzo n'ibibazo.
Igikorwa cyabereye kuri Ngororero stadium ahahuriye abamotari barenga 500 baturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Ngororero.
Igikorwa cyitabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe , Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick, ushinzwe ubukangurambaga muri gahunda yo Ejo Heza ku rwego rw'Iguhugu, Umuyobozi wa gahunda ya Ejo Heza ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba, umuyumuyobozi wa Ejo Heza mu turere twa Ngororero na Nyabihu, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere, Umuyobozi wa Koperative Gerayo Amahoro Ngororero.
Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026 mu Karere ka Ngororero abanyamuryango ba Ejo Heza bamaze kwizigamira
284,105,898 frws kuri 377,700,000 frws ateganijwe bingana na 75.2%.
Hamaze kwinjira abanyamuryango bashya 17,350 kuri18,398 bateganijwe bangana na 94%.
Gahunda ya Ejo Heza.
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…