Umurenge wa Muhororo: abagore bashimwe uburyo bazigamira ejo hazaza
Ku munsi wa 11 w'uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero itsinda ry'abadepite rigizwe na Hons. Uwineza Beline na Mbakeshimana Chantal basuye umurenge wa Muhororo bari kumwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe. Bakomeje gusura ibikorwa by'iterambere birimo amazi, amashuli, imihanda. Banasuye ingo harebwa niba imiryango ibayeho neza kandi itekanye, banareba ibipimo by'imibereho myiza y'abaturage.


Baganiriye n'abayobozi kuva ku mudugudu kugeza ku murenge n'abandi bavuga rikumvikana bareba uburyo batanga serivisi mubo bashinzwe.
Banagiranye inama n"abaturage baganira ku mibanire y''ingo izira amakimbirane, isuku n'isukura, gahunda ya Ejo Heza n'izindi gahunda za Leta.
Bamwe mu bagabo banenzwe kuba batazigamira ingo zabo, abagore bashimwe intambwe bamaze gutera mu kuzigamira ejo hazaza.
Mayor Nkusi yibukije ko kwibuka ku nshuro ya 28 Genoside yakorewe abatutsi byegereje; asaba abaturage kuzubahiriza gahunda zose zijyanye n'iki gikorwa. Yongeye kubasaba guca ukubiri n'ubucukuzi bunyuranije n'amategeko, kwirinda amakimbirane mu miryango, kurwanya isuri bidasubirwaho, kwitabira gahunda za Leta zirimo Ejo Heza no kwishyura ku gihe ubwisungane mu kwivuza no kuzitabira umuganda ngarukakwezi.


Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…