Umurenge wa Muhanda: abororera mu nzuri za Gishwati barasabwa kubahiriza amabwiriza agenga ibidukikije
Kuri iki cyumweru cyo kuwa 3/04/2022 umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n' umuyobozi wa Police mu Karere, umunyambanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhanda n'umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi n'ubworozi yagiranye inama n'aborozi bororera mu nzuri za Gishwati abagezaho amabwiriza yerekeye inzuri, ubutaka n'amashyamba muri Gishwati.
Ni amabwiriza yafatiwe mu nama y'Inama Njyanama y'Akarere yateranye kuwa 11/03/2022.
Arimo ibihano bihabwa abaragira, abatema ibiti, abacukura mine na kariyeri, abatwika amakara n'abasatura imbaho mu mashyamba ya Gishwati.

Aborozi banibukijwe ko bibujijwe gukoresha abashumba bafite munsi y'imyaka 18;
kororera mu nzuri za Gishwati inka zitari iza kijyambere bibujijwe, hegitari imwe iragirwaho inka zitarenze 2
Banibukijwe kuzitira inzuri no kuzikatamo uduce (padocs), kugira ikayi yandikwamo amakuru y'amatungo, kugira urupango rufasha gukingira, kugira ingombe z'inyana, kubaka ibiraro n'ubwiherero by'abashumba.
Aborozi bihanangirijwe ko kizira kugemura amata yakamwe inka yatewe imiti (antibiotics).
Muri iyi nama hanavuzwe igikorwa cyo gupima inzuri kugirango hirindwe uburengerere kandi hitawe ku miterere y'ubutaka (relief). Nyuma yo gupima inzuri bene zo bazahabwa ibyangombwa bishya.
Aborozi bongeye gusaba ko imihanda yo mu nzuri yatunganywa. Aha umuyobozi w'Akarere yababwiye ko ikibazo kizwi kandi ko atazahwema gukora ubuvugizi kugeza igisubizo kibonetse.
.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…