Umurenge wa Muhanda: abaturage basabye intumwa zabo kubakorera ubuvugizi imihanda yo mu nzuri za Gishwati igatunganywa
Itsinda ry'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda bakomeje uruzinduko rw'akazi rw'ibyumweru bibiri bari kugirira mu Karere ka Ngororero.
Itsinda rigizwe na Honorable UWINEZA Beline na Honorable MBAKESHIMANA Chantal.
Uyu munsi baherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu basuye Umurenge wa Muhanda.
Ibyaranze uru ruzinduko mu Murenge wa Muhanda ni ibi bikurikira:
- Kuganira n'ibyiciro bitandukanye by'abavuga rikumvikana
- Kureba aho ibibazo abaturage babajije abadepite muri 2020 bigeze bikemuka
- Gusura ibikorwaremezo by'imihanda harimo n'ijya mu nzuri za Gishwati
- Gusura urwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi rwa Kesho
- Gusura ikigo cy'Amashuri abanza cya Bukunzi
- Gusura Uruganda rw'Icyayi rwa Rubaya
- Inama n'abaturage baganira ku mibanire mu muryango n'iterambere ry'umuturage hanakirwa ibibazo n'ibitekerezo.
- Gusura imiryango 2 igararamo amakimbirane: yahawe inama mu kubaka Umuryango Ushoboye Kandi Utekanye.
Abaturage basabye abadepite kubakorera ubuvugizi imihanda yo mu nzuri za Gishwati igatunganywa kugirango umusaruro w'amata ujye ugera kw'ikaragiro rya Mukamira nta nkomyi. Mu gihe cy'imvura iyi mihanda irangrika bigatuma uyu musaruro ushobora kwangirika.




Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…