Umurenge wa Kageyo: Umushinga GiveDirectly ugiye kuvana abaturage mu bukene.


Uyu mushinga watangirijwe mu murenge wa Kageyo kuri uyu wa 28/03/2022.
Umuyobozi wawo Gisonga Victor awusobanura  yavuze ko umurenge wa Kageyo ugomba kuba uwa mbere mu mihigo by' umwihariko imihigo y'ingo kuko abaturage bawo bagiye kuva mu bukene bidatinze.
Yavuze ko umushinga uzanye ubushobozi bwose ngo umuturage ave mu bukene, ashobore kwishyura ubwisungane mu kwivuza bitamugoye, ateganyirize Ejo Heza, yorore, ahinge kijyambere asezere ku bukene.
Yavuze ko umushinga ukubiyemo ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bwo kwiteza imbere. Yasabye abagenerwabikorwa kuzatanga amakuru nyayo kugirango iterambere bifuza ribagereho. Buri rugo ruzahabwa 821,000 frws akazanyuzwa kuri mobile money mu byiciro 2.
 Umuturage udafite telefoni azayihabwa ikiguzi cyayo  (12,000frws) gikatwe ku cyiciro cya 2.
Inkunga izagera ku ngo ku kigero cya 99% hadashingiwe ku byiciro by'ubudehe.


Abagenerwabikorwa basabwe kuzakoresha neza iyi nkunga birinda amakimbirane aho yaturuka hose. Imiterere y'uyu mushinga yabanje gusobanurirwa abayobozi b''inzego z'ibanze mu murenge mbere y'uko ibyiza byawo bigezwa ku baturage.
Umushinga watangijwe ku mugaragaro hari umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage, inzego z'umutekano n'umuyobozi w'ishami ry'imibereho myiza y'abaturage.
 Umuyobozi w'Akarere wungirije yasabye abayobozi kuzaba hafi abaturage inkunga bagiye guhabwa ikazavamo umusaruro utegerejwe.
Give Directly ni umuryango mpuzamahanga ukomoka muri Leta Zunze Ubukwe za Amerika mu Rwanda uhamaze imyaka 5


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->