Umurenge wa Hindiro: Bahuguwe ku gashya bise "WIYUMVA UTE?"
Umuco wo gukorera ku mihigo umaze kuba ubuzima bwa buri munsi. Hirya no hino mu mirenge baharanira guhanga udushya mu rwego rwo kurushaho kuyesa. Uyu muco umaze igihe uranga umunyamabanga nshingwabikorwa Musabyimana Japhet.
Akiyobora umurenge wa Bwira yahanze udushya turimo ako yise “NKWITURE IKI RWANDA.” Ageze mu murenge wa Hindiro ntiyakuye mu ruge kuko yahanze udushya yise “ Wiyumva ute?”, “Kubera iki kandi mpari?”,…twose tugamije kuvana abaturage mu bukene. Utu dushya twa Musabimana Japhet twagiye duhabwa ishimwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.
Bwana Musabyimana Japhet ubu uyobora umurenge wa Hindiro yafunguye ku mugaragaro amahugurwa y'iminsi 2 aziga ku ingamba zo gushyira mu bikorwa gahunda y'ubukangurambaga bw'umurenge bwiswe "Wiyumva Ute ?".
Ni ubukangurambaga buzibanda ku:
1.Umutekano
2.Kunoza Isuku
3.Kurwanya indwara zikomoka ku mirire mibi n'igwingira
Abitabiriye amahugurwa:
1.Abayobozi b'Amasibo:242
2.Abakuru b'imidugudu:31
3.Abayobozi by'Abajyanama b'ubuzima ku kagali:6
4.Abakozi b'umurenge nab'utugali bose:31
5.Abayobozi ba Parasocials ku tugali:6
6.Abahagarariye Vup Expended ku tugali:6
7.Umuyobozi w'ikigo nderabuzima:1
8.Abayobozi b'ibimina ntangarugero:30
9.Abayobozi ba Centre z'ubucuruzi:8
10.Abayobozi ba Cooperatives:7
Ibiganiro byatanzwe n'inyanzuro yafatiwemo
Ikiganiro cya : Amavu n'amavuko y'isibo n'umumaro wayo
cyatanzwe n'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge.
Abitabiriye amahugurwa bibukijwe ko isibo ari urwego rwashyizweho na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu mu mwaka wa 2016 muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo.
Isibo ikaba yarahawe inshingano 3 z'ingenzi:
-Urwego rw'ubukangurambaga kuri gahunda za Leta n'ubusabane ku baturage bayigize.
-Guteza imbere imyumvire y'Abaturage mu kwiteza imbere mu mibereho myiza n'ubukungu.
-Kwicungira Umutekano binyuze muri gahunda y'ijisho ry'umuturanyi.
Bibukijwe ko isibo igizwe n'ingo hagati ya 20-25 zegeranye.
Ikayoborwa n'intore 3 arizo intore yo ku mukondo(Mutwarasibo) yungirijwe n'intore yo ku ruhembe rw'iburyo n'urw'ibumoso.
Bibukijwe ko aho amasibo yakoze neza yazanye impinduka zifatika mu buzima bwa'Abaturage by'umwihariko:
-Isuku (Kubaka ubwiherero, kandagira ukarabe,uturima tw'igikoni, udutanda tw'amasahani, ibimoteri nibindi.)
-Umtekano (Amarondo apangiwe mu isibo, gutanga umusanzu wo gufasha irondo, guhana abasibye irondo, gutangira amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano n'ibindi)
Ikiganiro cya 2:Ibibazo by'Umwanda bibangamiye “ubuzima iwacu”
cyatanzwe n'umukozi ushinzwe Ubuzima, isuku n'isukura mu murenge
Ni ikiganiro kibanze ku ibibazo bigaragara mu murenge aho isuku itaranozwa:
-Kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa mu ngo
-Kandagira ukaraba
-Umwanda ku umubiri no ku myambaro
-Umwanda ukigaragara ahahurira abantu benshi nko muri centres z'ubucuruzi
-Ibikoresho bibikwamo amazi yo kunywa….
Nyuma yo kuganira kuri ibi bibazo abitabiriye aya mahugurwa bemeranyijwe ko nta kigoye gisaba amafranga cyangwa inkunga ahubwo ari ikibazo k'imyumvire mike ikiri mu baturage, bityo “twe nk'abayobozi dukwiye gufata iya mbere mukuyihindura.”
Umuturage agomba guhora abaza mugenzi we ati : Wiyumva ute iyo udafite akarima k'igikoni kagufasha mu kwimakaza imirire myiza iwawe, iyo udafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa, iyo utagira isuku ku mubiri no ku myambaro, iyo utitabira irondo, iyo utagira kandagira ukarabe igufasha gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune, iyo…iyo…?
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…