Umurenge wa Hindiro: Agashya bise "TUMUVURE AKIRE NTA PFUNWE" kabahesheje igikombe

Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gicurasi wabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Ngororero.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Hindiro mu kagari ka Rugendabari aho itsinda ry'abadepite riyobowe na Hon Depite Muzana Alice bifatanyije n'abaturage b'uyu murenge.
Hari kandi Umuyobozi w'Inama Njyanama y’akarere, abagize Komite Nyobozi y'Akarere, bamwe mu bajyanama mu nama Njyanama y'Akarere, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere, abakozi ba company Horizon, abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Hindiro.
Umuganda wibanze ku gutunganya imihanda n'amateme byangirijwe n'imvura imaze iminsi igwa.

Nyuma y'umuganda abaturage bahawe ubutumwa butandukanye burimo ubwa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu bukangurira abaturage gukora cyane bakivana mu bukene, isuku n'isukura; ubw'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bwibutsa abanyarwanda kwishyura ubwisungane mu kwivuza bifashishije SISITEME IMIBEREHO; ubwa Minisiteri y'Ibidukikije bwerekeye umunsi mpuzamahanga w'Ibidukikije ufite insanganyamatsiko igira iti: “Duhagarike burundu ihumana ry'ibidukikije riterwa na Pulasitiki. Uyu munsi uzizihizwa tariki 5 Kamena 2025 ukazahuzwa n'umunsi mpuzamahana w'Urusobe rw'Ibinyabuzima ufite insanganyamatsiko igira iti: ”Tubane neza n'ibidukikije duharanira iterambere rirambye". 

Abaturage bahawe kandi ubutumwa bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwerekeye Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ikoreshwa ry' Ibiyobyabwenge ku nsanganyamatsiko igira iti: “ Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima: dukomeze kubyirinda tuvuza ababaswe nabyo” n'ubutumwa bwo kwirinda Malaria.

Hatanzwe kandi ubutumwa bw'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana Unicef buhamagarira abaturage kugaburira abana indyo yuzuye ikungahaye ku bikomoka ku matungo mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n'igwingira. 

Hanatanzwe ubutumwa bwa PAN-AFRICAN MOVEMENT RWANDA busaba abanyarwanda kugira ibikorwa by'ubwitange no kwigira, gutoza abana gukunda umurimo n'Igihugu, kurangwa n'ibikorwa bigaragaza umuco n'indangagaciro nyarwanda no kwirnda za kirazira kuko “turi ab'agaciro.”
Umuganda waranzwe kandi no kugaburira abana indyo yuzuye no kubapima ibiro n'ibizigira, ibiganiro bitandukanye byibutsa abaturage kwitabira gahunda za Leta, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibiyobyabwenge, gukunda igihugu no kugikorera, kunga ubumwe nk'Abanyafurika,....


Nyuma y'umuganda hanabayeho gushyikiriza abaturage b'umurenge wa Hindiro igikombe bagenewe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu kubera agashya kabo bise "TUMUVURE AKIRE NTA PFUNWE" kabaye aka mbere.
Aka gashya gashingiye k'uko abajyanama b'ubuzima bafite aho kwakirira ababagana mu ibanga risesuye bitandukanye n'uko mbere babakiriraga mu ngo zabo.
Uyu murenge wa Hindiro kandi wabonye ibikombe kubera udushya " MPA UMBISE NIHE", "KUBERA IKI KANDI MPARI"
twose tugamije iterambere ry'imibereho myiza y'Abaturage.
Abadepite babonye umwanya uhagije wo gusasa inzobe n'abaturage baganira ku mibereho n'iterambere ry'umuryango.
 


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->