Umurenge wa Gatumba: Hafashwe ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza
Mu murenge wa Gatumba hateraniye Inama yunguranye ibitekerezo ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, ubuzima, isuku, ubwisungane mu kwivuza, imikorere n'Imikoranire.
Inama yayobowe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukunduhirwe Benjamine.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku ibaniro byari byateguwe ndetse no kwakira no gusesengura ibibazo n'ibitekerezo by'abari mu nama hafashwe Imyanzuro ikurikira:
- Itariki yanyuma yo kuba buri muturage yamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza ni 31/05/2025 dore ko abaturage bose bagaragaje ko bazaba basoje iki gikorwa bibutswa ko bazishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga System Imibereho.
- Abaturage badafite ubwiherero n'abafite ubwubatswe nabi bahawe kugeza kuri 15/06/2025 iki kibazo kizaba karangiye.
- Hagarutswe ku ngamba zo kwirinda Malaria ndetse n'indwara ziterwa n'umwanda hanzurwa ko muri ibi bihe hagomba gukazwa ingamba hagakorwa Umuganda wo gusenya aho imibu itera malaria yakororokera
- Hagaragajwe umubare w'abana batarasubira ku ishuri hanzurwa ko bagomba gushakwa bagasubirayo bitarenze kuwa 10/05/2025.
- Mu rwego rwo Kwirinda ko ibiza byagira uwo bihitana abari mu nama babwiwe kuburira abo baba bazi batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu Kaga kwimuka byaba ngombwa n'umurenge ukabafasha mu rwego rwo kurinda abaturage .
Aha kandi hafashwe umwanzuro w'uko amasoko n'utubari bigomba gufunga bitarenze saa 17:00 guhera none kugeza 10/05/2025 kugira ngo abantu bajye bataha kare birinda ko imigezi yakuzura ikagira abo itwara
Hananzuwe ko ahari umugezi abana bambuka bajya cyangwa bava ku ishuri hagomba gushyirwaho ikipe yo gufasha abo bana kwambuka ndetse no gukumira ko haba impanuka zaterwa n'ukuzura k'uwo mugezi.
Ku mikorere n'imikoranire inzego zose zasabwe gusangira amakuru mu rwego rwo gufasha umuturage kugera ku isonga.
Inama yitabiriwe n'bakozi b'umurenge, inzego n'umutekano,urubyiruko, abajyanama b'ubuzima, inamay'Igihugu y'Abagore n'iy'Urubyiruko, abayobozi b'utugari (ES na SEDO), abayobozi b'Imidudugudu n'bayobozi b'ibigo nderabuzima bya Muhororo na Rubona.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…