Paroisse ya Muramba yahushye buji 100
Paroisse ya Muramba imwe mu zigize Akarere ka Ngororero yijihije Yubile y'imyaka 100 imaze ishinzwe.
Ni Paroisse izwiho guteza imbere uburezi bufite ireme by'umwihariko uburezi bw'abana b'abakobwa bwatangijwe na Musenyeri Aloys Bigirumwami mu 1956 mu mashuli abanza n'ayisumbuye muri iyi Paroisse (ubu yahindutse TTC MURAMBA na CIC Muramba).
Paroisse Muramba ni umufatanyabikorwa ukomeye w'Akarere ka Ngororero mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye birimo amashuli, amavuriro, imiyoboro y'amazi, imihanda, amashanyarazi, aho kwidagadurira,....
Ibirori byizihijwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet Mwumvaneza ari kumwe na mugenzi we wa Diyosezi ya Kibungo; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madame UWAMBAJEMARIYA Florence, Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere, imbaga y'Abapadiri, abihaye Imana n'Abakristu baturutse hirya no hino mu ma paroisses agize doyenné ya Muramba.
Ashimira uyu mufatanyabikorwa Mayor Nkusi yagarutse ku bufatanye buranga Kiliziya Gatolika mw'iterambere rusesuye ry'abaturage haba ku mubiri haba kuri Roho.
Yagize ati turashima uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye mu kurwanya amakimbirane akigaragara mu ngo muri iki gihe, mu gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda...
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba
yashimiye uruhare rwa Paroisse ya Muramba mu kuzamura imyumvire y'abaturage no kubateza imbere mu bikorwa bigaragarira amaso (imiyoboro y'amazi, amashuli, amavuriro,...)
Yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bwashyizeho politiki iboneye y'imikoranire hagati ya Sosiyete Civile n'ubutegetsi bwite vwa Leta mu guharanira gushyira umuturage ku isonga.
Musenyeri Mwumvaneza wari umushyitsi mukuru yagize ati ubufatanye hagati ya Kiliziya Gatolika n'ubuyobozi bwite bwa Leta buzakomeza gushinga imizi buharanira umukristu n'umuturage ubereye U Rwanda.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…