Ngrorero: Akarere kashimiwe aho kageze gakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturge
Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2020 Taskforce yo ku rwego rw'Igihugu ikurikirana ikemurwa ry'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage (Human Security Issues= HSI) yasuye Akarere ka Ngororero.
Yari yobowe na ACP Muhisoni Rose ari kumwe n'intumwa ya Minaloc Bwana Rushisha Charles.
Baje kureba aho Akarere kageze mu gukemura ibi bibazo.
Nyuma ya presentation igaragaza aho Akarere kageze gakemura ibibazo byavuzwe hejuru bashimiye ubuyobozi bw'Akarere impinduka zigaragara mu kubikemura ndetse n'imbaraga zakoreshejwe kugirango izi mpinduka zigegweho.


Bagiye inama y'uko ibitarakemurwa byakwihutishwa. Nyuma yo kungurana ibitekerezo na Komite Nyobozi, inzego z'umutekano n'abatekinisiye bafite mu nshingano ikemurwa ry'ibi bibazo habayeho kujya gusura abaturage mu mirenge ya Hindiro na Ngororero.
ACP Muhisoni yasabye abaturage bahawe ubufasha nk'abubakiwe amazu gukora cyane ku buryo bava mu cyiciro barimo bakimukira mu gisumbuyeho.
Yanababwiye ko nabo bagomba gushyiraho akabo ntibahore bahanze amaso Leta bibwira ko izabakorera byose.
Mu Karere ka Ngororero habaruwe imiryango 517 muri mwaka wa 2019-2020 y'abaturage batagiraga aho kuba, ubu abagera ku miryango 306 bakaba bamaze gutuzwa neza n'indi isigaye ikaba iri kubakirwa.


Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…