Ngororero:Urugaga rw'Abikorera rwashimiwe uruhare rugira mu iterambere ry'Akarere
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama ya District Public Private Dialogue (DPPD).
Inama yunguranye ibitekerezo ku buryo
Urugaga rw'Abikorera rwatera imbere rukaba umusemburo w'iterambere ry'Akarere, ishoramari, guhanga imirimo, ...bityo imibereho myiza y'abaturage ikarushaho gutera imbere n'ubushomeri mu rubyiruko bukagabanuka.
Kubera ko ishoramari rikiri hasi haganiriwe ku cyateza imbere ubucuruzi, abaturage bakabona amafaranga, urubyiruko rukabona akazi.


Umuyobozi w'Akarere yaboneyeho gushimira abikorera uruhare rwabo mu gutanga imisoro ifasha Akarere mw'iterambere.
Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari 2024-2025 hamaze kwinjira agera kuri 822,796,645 frws kuri 978,481,898 frws ateganijwe
bihwanye na 84%.
Abikorera kandi bagize uruhare mu itangwa ry'imirimo mishya: hamaze gutangwa igera ku 1,210 kuri 1,490 iteganijwe bihwanye na 81% yatanzwe n'urwego rw'abikorera.
Muri iyi nama hanaganiriwe ku ruhare rw'abikorera mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage by'umwihariko kugira isuku n'isukura aho bakorera, kunganira Akarere mu gushakira abaturage aho kuba hatunganye, kurwanya imirire mibi n'igwingira, kugarura abana mu ishuli, ....
Ibi bibazo bibonewe ibisubizo abikorera babyungukiramo kuko abahura nabyo nibo ba clients babo.
Nyuma y'inama hasinywe amasezerano y'imikoranire hagati y'Ubuyobozi bw'Akarere n'Urugaga rw'Abikorera.


Iyi nama ihuje Umuhuzabikorwa wa PSF ku Ntara y'Iburengerazuba, umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere,
Komite Nyobozi y’Akarere,
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere,
Umuyobozi w’Imirimo rusange mu Karere,
Inzego z’Umutekano ku Karere,
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge,
Komite Nyobozi ya PSF n’abahagarariye amahuriro ya PSF mu Karere,
Komite Nyobozi za PSF ku rwego rw’Imirenge,
Abakozi b’Ishami rya BDE Unit na Manager wa PSF ku Karere,
Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi
n'Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere.




Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…