NGORORERO:Umushinga PRISM urashimirwa uruhare rwawo mu kuvana Abaturage mu bukene.

Itsinda ry'abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibya Leta n'ibyigenga basuye Akarere ka Ngororero bagamije kureba uko ibikorwa byakozwe n'umushinga PRISM bihagaze n'akamaro bifitiye ababihawe.

Batangiriye ku isoko ry'amatungo magufi ryubatswe mu murenge wa Kabaya, iri soko rikaba rimaze imyaka irenga ibiri rikoreshwa neza kandi abarigana bagaragaje ko ribafitiye akamaro kuko ryaborohereje urugendo bakoraga bajyana amatungo mu isoko mbere y'uko iri ryubakwa

Abaremye isoko kandi bagaragaje ko kuba barabonye isoko ry'amatungo magufi byagabanyije ubujura bw'amatungo kuko iri soko rifite uruzitiro.

Bakomereje ku biro by'Akarere aho bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere w'ungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage Madame MUKUNDUHIRWE Benjamime.

Uyu muyobozi yagaragarije abanyamakuru uburyo amatungo atangwa na PRISM ( Inkoko, ingurube n'ihene) mu karere ka Ngororero afite uruhare runini mu kuzamura ubukungu bwabaturage  no kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bato

Umuyobozi yakomeje ashimira gahunda nziza yo kwitura ikorwa mu mushinga PRISM kuko ifasha mu kugera ku miryango myinshi kandi vuba.

Yakomeje ashimira ibikorwa remezo harimo isoko ry'amatungo magufi ndetse na Veterinary clinic byubatswe n'umushinga ndetse asezeranya ko k'ubufatanye n'inzego bwite za Leta bizakomeza kubungwabungwa no kubyazwa umusaruro

Umuyobozi yakomeje gushima Partnership PRISM ifitanye n'inzego z'ubuyobozi haba mu guhitamo aho gukorera ndetse no gutoranya abagenerwa b'ikorwa bafashwa cyane cyane muri gahunda ya Graduation.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->