Ngororero:Hakenewe impinduka mu kuzamura ireme ry'uburezi

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe Benjamine yayoboye inama y'uburezi yaguye  yasuzumye ingingo zikurikira:

1. Ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro y'inama y'uburezi iheruka;
2. Umusaruro w'igihembwe cya 2  cy'umwaka  w'amashuli 2025 ku bizamini 6 byateguwe n'Akarere bigaruka mu bizamini bya Leta; 
3. Isuzumabushobozi ryakorewe abayobozi b'ibigo by'amashuli;
4. Ubugenzuzi butandukanye bwakozwe mu mashuli (isuku n'isukura, school feeding...)
5. Amabwiriza ya REB yerekeye discipline mu mashuli;
6. Imikoreshereze ya  CAMIS (Comprehensive Assessment Management Information System) na SDMIS (School Data Management Information System).
Ku bijyanye n'umusaruro wavuye mu gihembwe cya 2/2025 mu mashuli abanza byagaragaye ko ibigo byigenga 5 biza ku mwanya wa mbere birangajwe imbere na Gs St Nicolas ya Paroisse ya Rususa.
Mu cyiciro rusange habajijwe amasomo 12 batsinda kuri 37%. Uyu musaruro wagawe by'umwihariko n'ubuyobozi bw'Akarere aho Meya Nkusi yavuze ko impinduka zigomba kugaragara mu maguru mashya.
Mu mbogamizi zagaragajwe zituma abalimu badatanga umusaruro harimo:
- ubushobozi budahagije bwa bamwe mu balimu;
- kutamenya neza ururimi rw'icyongereza kuri bamwe mu balimu kandi ari rwo rutangwamo amasomo (learning language);
- imicungire idahwitse kuri bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuli (itonesha, kwanga kwiteranya, kudakora suivie na evaluation,...);
- ubucucike bukiriho muri amwe mu mashuli;
- kutaba mu kazi kwa bamwe mu bayobozi b'amashuli n'abalimu,....
Abari mu nama bunguranye ibitekerezo ku buryo izi mbogamizi zavaho bityo ireme ry'uburezi rikarushaho gusugira.
Inama yahuje abakozi bo mw'ishami ry'uburezi, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, ba nyir'ibigo bifitanye amasezerano na Leta, abayobozi b'amadini n'amatorero, abayobozi b'ibigo by'amashuli abanza,  ayisumbuye, ay'imyuga n'ay'ubumenyingiro.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->