Ngororero:Gukemura ibibazo byacu nitwe bireba- Minisitiri Biruta

Kuri uyu wa mbere tariki 14/10/2024 inama y'Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa ku rwego rw'Akarere yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: "Indangagaciro na kirazira, isoko y'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda." 
Yitabiriwe na Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu akaba n'imboni ya Guverinoma mu Karere ka Ngororero Hon. Visenti Biruta
Afungura inama yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME "dukesha intambwe ikomeye y'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda." 
Minisitiri Biruta yavuze ku ntambwe ikomeye yatewe muri uru rwego aho mu mwaka wa 2022  igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge cyari kigeze kuri 94,2%. 
Yagarutse ku nzitizi zikibangamiye inzira y'Ubumwe n'Ubwiyunge zirimo
abacyibona mu ndorerwamo y'amoko, abagifite ingengabitekerezo ya jenoside, abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,...


Yagize ati uyu ni umwanya wo gusasa inzobe tukarebera hamwe inzitizi zikiriho tukazivana mu nzira bityo tukubaka u Rwanda twifuza.
Hatanzwe ikiganiro ku mavu n'amavuko y'Ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa mu Rwanda, hakurikiraho kungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko nyuma habaho ibiganiro mu matsinda.

Nyuma y'ibiganiro mu matsinda hafashwe imyanzuro ikurikira:
-Kwinjiza gahunda ya Ndumunyarwanda mu mashuli
-Gusesengura ibibazo by'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikabonerwa ibisubizo.
-Gutanga amakuru ku mibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka igashyingurwa mu cyubahiro
-Kumanura gahunda y'ubumwe n'ubudaheranwa mu nzego zose ikagera kuri bose
-Gushyira imbaraga mu kwigisha ibyiciro byihariye harimo abagororwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi batarirega ngo bemere icyaha
-Gushyira imbaraga mu kurangiza imanza gacaca.
Asoza inama Minisitiri Biruta yagize ati "Uwabaye umuyobozi  ahora mu nshingano tugomba guhozaho tukabonera ibisubizo ibibazo bitwugarije. Nta bandi bazabikora mu mwanya wacu nitwe tugomba gufata iya mbere mu kubikemura.

Inama yahuje abari abayobozi mu nzego zitandukanye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bagize Unit Club Intwararumuri,  Komite Nyobozi y'Akarere, abayobozi b'inzego z'umutekano, abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge. 

Ku gicamunsi Hon.Visenti Biruta n'itsinda ayoboye  bakurukiranye aho Akarere kageze kesa imihigo. 
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yerekanye ibyagezweho, ibigamijwe, imbogamizi n'uburyo bwo kuzikemura.
 Mu byagezweho hazamutse umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi,  igwingira ry'abana ryaragabanutse riva kuri 50. 5% kugeza kuri 24, 7%, ubwisungane mu kwivuza bwarazamutse buva kuri 91,5% (2022/2023)  bugera kuri 98,5% (2023/2024); uyu mwaka  2024/2025 Akarere kari kuri 93% bigashyira ku mwanya wa 4 ku rwego rw'Igihugu.


 Muri rusange  ibipimo byarazamutse no muri gahunda ya Ejo Heza, imitsindire mu mashuli (ubu igeze kuri 97,5%),  kurwanya isuri, ubukerarugendo (bubangamiwe n'imihanda yangijwe n'ibiza), imyidagaduro, kubaka amasoko ya kijyambere, ubuhahirane, ibikorwa remezo by'amazi n'amashanyarazi, amashuli (ubucucike bwaragabanutse, ingendo zakorwaga abana bajya/bava ku ishuli zaragabanutse).
Akarere gafite imihigo  126 muri yo 77 imaze kweswa ku gipimo cy'100% mu gihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2024-2025. 
Minisitiri Biruta yashimiye ubuyobozi bw'Akarere aho kageze mu iterambere,  asaba ko abana bose bataye ishuli barigarukamo, yizeza ubufatanye busesuye n'Akarere mu iterambere ryako.

IHURIRO RY'UBUMWE N'UBUDAHERANWA BW'ABANYARWANDA MU MAFOTO


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->