Ngororero: Arahirira kuzatunganya imirimo ashinzwe Mayor NKUSI Christophe yavuze ko azarangwa no gukorera hamwe nk'ikipe (Team work spirit)

Abagize Komite Nyobozi nshya y'Akarere ka Ngororero barahiriye  kuzatunganya imirimo bahamagariwe
Ni Mayor Bwana NKUSI Christophe, VM/FED  Bwana UWIHOREYE Patrick na VM/ASOC Madame MUKUNDUHIRWE Benjamine
Indahiro zabo zakiriwe na President w'Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari  Minister ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi akaba n'imboni y'Akarere  ka Ngororero muri Guverinoma Hon. Kayisire Marie Solange. 

Hari kandi ES w'Intara y'Iburengerazuba Madame Uwambajemariya Florence, Security Organs ku rwego rw'Intara n'Akarere, abajyanama bagize Inama Njyanama  y'Akarere,  Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abayobozi b'amashami mu Karere.


Umuyobozi  w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yashimiye uwamubanjirije imirimo ikomeye yakoze, avuga ko azarangwa na team work spirit, gukemura ibibazo by'abaturage, guharanira iterambere ry'Akarere no guhoza umuturage kw'isonga.
Mu mpanuro yahaye Komite Nyobozi nshya Hon. Minister Kayisire yavuze ko  nta rwitwazo ruzabaho kuko team izafasha Komite  Nyobozi igizwe n'abantu bashoboye ndetse n'uburyo bukaba buhari. Yagize ati: "izi ni  imbaraga zizatuma umusaruro wifuzwa ugerwaho".
Yabasabye gukora ibishoboka byose NST1 igashyirwa mu bikorwa iterambere ryemerewe abaturage rikabageraho.

IRAHIRA RYA KOMITE NYOBOZI NSHYA Y'AKARERE KA NGORORERO: AMAFOTO


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->