Ngororero:Amarushanwa y'Umurenge Kagame Cup yabaye umwanya w'umushyikirano
Mu Karere ka Ngororero bimenyerewe ko imyidagaduro ihuza abantu benshi ari siporo kuri bose iba mu mirenge ku cyumweru cya nyuma cya buri kwezi . Yitabirwa n'abato n'abakuru ikamara amasha agera kuri 4. Indi mikino ituma bantu bidagadura by'umwihariko urubyiruko ni imikino ihuza amashuli. Imyinshi, uretse umupira w'amaguru, ibera mu bigo imbere ku buryo abakuru baturutse hanze bayireba ari mbarwa
Amarushanwa y'Umurenge Kagame Cup yo afite umwihariko kuko iyo ageze abaturage b'ingeri zose baba bitegiye kuruhuka mu mutwe,bagashyikirana. Amarushanwa yashojwe kuri uyu wa 12/02/2023 ku rwego rw'Akarere yabonetsemo udushya dutandukanye: kwisiga amarangi kw'abafana (ntibisanzwe muri aka Karere), clubs z'abafana, kwamamaza ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo,...
Mu gice cy'irangiza ry'aya marushanwa umurenge wa Ngororero niwo witwaye neza kurusha iyindi ; ibikombe by'umupira w'amaguru ku bagabo no kubagore bitaha iwayo.
Mu itsinda ry'abagore ikipe y'Umurenge wa Ngororero niyo yegukanye igikombe itsinze iy'umurenge wa Kabaya 2-0

Mayor Nkusi ashyikiriza igikombe kapiteni w'ikipe y'abakobwa

VM Asoc Mukunduhirwe ashyikiriza igikombe kapiteni w' ikipe y'abahungu
Mu bagabo ikipe y'umurenge wa Ngororero yegukanye igikombe itsinze biruhanije iy'umurenge wa Gatumba kuri penaliti. Amakipe yombi yabanje kunganya 1-1 nyuma aza gukizwa na peanliti (5-4).
Ni ibirori byitabiriwe n'abaturage benshi kuburyo basagutse stade y'Akarere la Ngororero
Byatangijwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Mukunduhirwe Benjamine n'abayobozi b'inzego z'umutekano.
Wabaye umwanya mwiza watangiwemo ubutumwa bujyanye na gahunda za Leta zitandukanye zirimo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, gahunda ya Ejo Heza, kurwanya imirire mibi n'igwingira, kwirinda ihohoterwa n'amakimbirane mu miryango, isuku n'isukura,...
By'umwihariko urubyiruko rwahawe ubutumwa bujyanye no kwirinda ibiyobyabwenge no gutwita inda zitateganijwe. Ba rwiyemezamirimo bamamaje ibikorwa byabo.
Mbere yo gutanga ibikombe Mayor Nkusi yashimiye abitabiriye amarushanwa, ashimira abatsinze. By'umwihariko yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu butuma abaturage babayeho mu mudendezo bigatuma bidagadura.

UKO IMIKINO Y'IGICE CY'IRANGIZA (FINAL) YAGENZE MU MAFOTO


Mayor Nkusi Christophe atangiza umupira wahuje amakipe y'abagore

Ba arbitres n'abakapiteni (Ngororero-Gatumba)




Rurambikanye hagati ya Kabaya (ubururu) na Ngororero (icyatsi)




Rurambikanye hagati ya Gatumba (umweru) na Ngororero (umutuku)


Abafana b'ingeri zose bari babukereye
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…