Ngororero:abahinzi barashishikarizwa kwita ku bwishingizi bw'ibihingwa
Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yo gutegura igihembwe cy'ihinga 2022A yateranye kuri uyu wa 30/07/2021.
Yabowe na Bwana Ntazinda Rongin, Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'umutungo kamere, yitabirwa n'abakozi ku Karere no ku Murenge bafite ubuhinzi mu nshingano, abacuruzi b'inyongeramusaruro n'Intumwa za RAB.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku miterere y'ubuhinzi muri iki gihe n'uburyo imihigo ijyanye nabwo yeshejewe ku bipimo bisihimishije hafashwe imyanzuro ikurikira;
1. Gukora inama yo gutegura igihembwe cy'ihinga 2022A ku rwego rw'Umurenge ku gihe
2. Gushishikariza abahinzi kwiyandikisha muri smart nkunganire system kugira ngo bazabashe kubona inyongeramusaruro zunganiwe na Leta
3.Gukora ubukangurambaga bwimbitse kuri gahunda yo guhuza ubutaka, hahingwa ibihingwa byatoranijwe
4. Gukora ubukangurambaga kuri gahunda yo gukoresha inyongeramusaruro (imbuto z'indobanure zatuburiwe mu gihugu ndetse n'amafumbire y' imborera n'imvaruganda)
5. Gushyira mu bikorwa gahunda ya Twigire muhinzi hibandwa ku gushyira abahinzi mu matsinda, gutegura amahugurwa y'abajyanama b'ubuhinzi n'abafashamyumvire no gushyiraho imirima ntangarugero
6. Gukangura abahinzi kwitabira ubwishingizi bw'ibihingwa
7. Gukora ubukangurambaga kuri gahunda yo kuvugurura urutoki no kurwanya kirabiranya
8. Gukangurira abahinzi ibikorwa byo kurwanya isuri.
Mu karere hose abahinzi barimo gutegura igihembwe batunganya imirima banateganya amafumbire mvaruganda n'imborera
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…