NGORORERO:Abagore bashakanye n'Abasirikare barashimira Ubuyobozi bukuru bw'Ingabo z'Igihugu (RDF)
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakiriye itsinda ryaturutse mu Buyobozi bukuru bw'Ingabo z'Igihugu (RDF) riyobowe na Colonel Seraphine Nyirasafari.
Baje gutanga amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) mu Karere ka Ngororero yahuje abagore 146 bashakanye n'abasirikare.
Aya mahugurwa agamije kandi guteza imbere imibereho myiza y’imiryango y'abasirikare .
Asoza aya mahugurwa Umuyobozi w'Akarere yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame buhora buzirikana iterambere ry'umuryango wo shingiro rya Sosiyete nyarwanda.
Meya Nkusi yasabye abitabiriye amahugurwa kuba urugero rwiza rw'aho batuye.
Meya Nkusi:
"aho mutuye mube bandebereho. Mube umusemburo w'umuryango ushoboye kandi utekanye. Murangwe n'imyitwarire, imigirilire n'imitekerereze ifasha mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, uharanira iterambere rirambye."
Yabashimiye uburyo bagira uruhare muri gahunda za Leta by'umwihariko mu guhashya imirire mibi n'igwingira. Byatumye Akarere kava kuri 50.5% (2019-2020) ubu kakaba kageze kuri 21,7%. Abahuguwe nabo bashimiye Ubuyobozi bukuru bw''Ingabo z'Igihugu uburyo ihora izirikana iterambere ry'imiryango yabo no kuyiba hafi mu kuyikemurira ibibazo igihe bigaragaye.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…