Ngororero: World Vision Rwanda yagaragaje imihigo y'imyaka 3
Umuyobozi w'akarere ka Ngororero, Bwana NKUSI Christophe ari kum+we n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama yateguwe n'umufatanyabikorwa World Vision Rwanda/ Tunga Cluster yo gutegura igenamigambi ry'umwaka wa 2026 hamwe n'abafatanyabikorwa bayo.
Umuyobozi wa Porogaramu Tunga Cluster Bwana Aaron Rukema NTEZIRYAYO yeretse abitabiriye inama ibyakozwe muri 2024 ndetse n’ibiteganijwe mu myaka itatu iri imbere kuva 2026 kugeza 2028.
Umuyobozi w'akarere ka Ngororero yashimye ibyagezweho na World Vision anashimira abafatanyabikorwa bitabiriye iyi nama uruhare bagize mu migendekere myiza y'ibikorwa bya World Vision anabizeza ubufatanye mu bikorwa biteganijwe mu myaka itatu iri imbere.
World Vision/Tunga Cluster irateganya gukomeza ibikorwa mu burezi, isuku n’isukura, kurwanya imirire mibi n'igwingira, iterambere ry’ubukungu, guhangana n'ingaruka ziterwa n'imihindagurikire y’ikirere, kubaka Umuryango ushoboye kandi utekanye no kurengera abana hagamijwe kuzamura imibereho yabo n'ababyeyi.
Abitabiriye inama bagabanijwe mu matsinda atandukanye hagamijwe guhitamo ibikorwa bizakorwa mu myaka itatu iri imbere. Byashyizwe mu nkingi eshatu (ubukungu, imibereho myiza n'imiyoborere myiza).
Inama yitabiriwe kandi n'abatekinisiye b'Akarere, inzego z’umutekano, abayobozi b’imirenge n’abakozi bayo, abayobozi b'ibigo by'amashuli, abayobozi b'amadini n'amatorero, abayobozi b’ibitaro n'ab'ibigo nderabuzima.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…