Ngororero: Urwego rw'umuvunyi rwakemuye ibibazo 105 mu minsi 4

Kuri uyu mugoroba wo kuwa 16/10/2025  umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya Akarengane Madamu Yankurije Odette n'Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe  inzego zegerejwe abaturage Madamu Mugire Esther yayoboye inama yo kurebera hamwe ibyavuye mu ruzinduko rw' icyumweru urwego rw'umuvunyi rwakoreye mu mirenge igize Akarere ka Ngororero.
Abari mu nama babanje kurebera hamwe aho ibibazo 7 abaturage bagejeje ku rwego rw'Umuvunyi narwo rukabyohereza mu Karere ngo bishakirwe ibisubizo bigeze bishakirwa ibisubizo. 
Nyuma abari mu nama barebeye hamwe icyegeranyo cy'ibyavuye mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by'urwego rw'umuvunyi. 
Nk'uko byavuzwe n'urwego rw'umuvunyi abaturage 
bitabiriye iki cyumweru ari benshi; habajijwe ibibazo 255 ibyahawe umurongo ni 105;  143 bisigirwa inzego z'Akarere n'abafatanyabikorwa bako;  7 bizakurikiranywa n'urwego rw'umuvunyi kugeza birangiye harimo 5 biherereye mu tundi Turere. 
Nk'uko byavuzwe n'urwego rw'Umuvunyi ishusho rusange y'ibibazo byabajijwe bishingiye ku:
-  makimbirane mu miryango akomoka ku buharike n'ubushoreke; 
- ubutaka 
- ingurane ku mitungo yatwawe n'ibikorwa by'inyungu rusange.
Inama yitabiriwe , umujyanama muby'amategeko wa Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere, bamwe mu bafatanyabikorwa b'Akarere, Umujyanama mu nama Njyanama y'Akarere uyobora Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abayobozi b'amashami.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->