Ngororero: Urwego rw'umuvunyi rwagaragaje ibyiciro 3 rwagejejweho n'abaturage
Umuvunyi mukuru wungirije Madame Yankurije Odette n'itsinda ayoboye bashoje uruzinduko rw'akazi rw'iminsi 5 bagiriraga mu Karere ka Ngororero.
Uruzinduko rushojwe no kugaragaza imbonerahamwe y'ibibazo bagejejweho n'abaturage ubwo babasangaga iwabo mu mirenge mu rwego rwo kubashishikariza kurwanya ruswa n'akarengane.
Umuvunyi mukuru wungirije Yankurije:"Iyo ikibazo cyabonetse biba ari intambwe ya mbere yo kugikemura...Iyo umuturage yagejeje ikibazo cye ku rwego rw'umuvunyi ntikiba kikiri icye kiba cyabaye icy'umuvunyi bivuga ko uru rwego rugomba kugishakira igisubizo"
Yavuze ku byiciro by'ibibazo 298 bagejejweho n'abaturage: Icyiciro cya mbere kigizwe n'ibibazo 117 byari byarahawe umurongo ariko abaturage bakagaragaza ko batanyuzwe cyangwa bakabigarukaho nkana.
Icya 2 kigizwe n'ibibazo 171 bitarabonerwa ibisubizo;
Icya 3 kirimo ibibazo10 bizakurikiranwa n'urwego rw'umuvunyi.



Urwego rw'umuvunyi rwasanze ibibazo byinshi bishingiye ku makimbirane n'ubuharike (ibi bikaba inkomoko y'ibindi bibazo nyinshi bishamikiyeho nk' imirire mibi n'igwingira, guta ishuli kw'abana, isuku nkeya, ubukene,...);
gusaba ubufasha ku bijyanye n'imibereho myiza, imanza zitarangijwe (hari imirenge yamaze igihe idafite abanyamabanga nshingwabikorwa).
Hari kandi ibibazo binini: abaturage bafite ubutaka bubaruye kuri Leta n'ibijyanye n'ingurane. Hanzuwe ko ibibazo byose bigomba kubonerwa ibisubizo by'umwihariko ibihuriweho n'inzego zitandukanye bityo umuturage akabaho mu mudendezo.
Umuvunyi mukuru yashimiye uburyo abaturage bitabiriye ari benshi kandi bakagaragaza ishyaka ryo kwamaganira kure ruswa n'akarengane.
Igikorwa cyitabiriwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe wari kumwe na visi perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, inzego z'umutekano n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge



Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…