Ngororero: Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwashishikarije urubyiruko rw'abanyeshuli kudahishira ababashora mu byaha
Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwakoze ubukangurambaga mu mashuli yisumbuye bugamije gukumira ibyaha ku nsanganyamatsiko: "Uruhare rwanjye mu kurwanya ibyaha byo gusambanya abana, ibiyobyabwenge n'ibindi byaha byibasiye urubyiruko"
Ubu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Matyazo mu ishuli ry'abakobwa College de l'Immaculee Conception Muramba. Hari kandi abanyeshuli bo mubigo bituranyi nka TTC Muramba, TVET St Charles Lwanga na GS Muramba B.




Umwe mu bakozi ba RIB Ntirenganya Jean Claude yatanze ikiganiro kirambuye ku
byaha n'ibihano, inzego zitabazwa mu gihe habonetse icyaha. Yagize ati RIB irashishikariza urubyiruko kugendra kure ababashora mu byaha by' umwihariko ubusambanyi no kunywa ibiyobyavwenge, abasaba kurangwa n'indangagaciro nyarwanda,kudahishira abanyabyaha no gukumira ibyaha bitaraba. Yasabye ko mu mihigo y'uturere hakwinjizwamo umuhigo wo kurwanta ibyaha kandi ukiitabwaho.

Ubutangabuhamya bw'uwari imbata y'ibiyobyabwenge akaza kubireka n'ubuhamya bw'uwacurujwe mu gihugu cyo muri Aziya bwakanguye urubyiruko ku buryo bugaragara.

Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yasabye urubyiruko ko ubukangurambaga bahawe butaba amasigara cyicaro. Yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu buhora buzirikana urubyiruko rwo mbaraga z'igihugu kandi Rwanda rw'ejo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madame Uwambajemariya Florence yagize ati dukeneye u Rwanda rw'ejo ruzira amakemwa. Ati ibyo ntitwabigeraho tutitaye ku rubyiruko. Yashimiye RIB umurimo ukomeye ikora ayizeza ubufatanye bw'Intara y'Iburengerazuba.

.
Umushyitsi mukuru yari umunyambanga mukuru wungirije wa RIB Madame Kalihangabo Isabelle. Yashimiye abayobozi n'abanyeshuli uburyo bakurikiye ibiganiro byatanzwe abashishikariza kwita ku mpanuro bahawe anabasaba kuzisakaza hose. Yabasabye gukunda Igihugu no kukirinda ababa bagambiriye gushora urubyiruko mu byaha bitandukanye. Urubyiruko rw'abanyeshuli rwahawe umwanya wo kubaza ibibazo abayobozi no gutanga ibitekerezo. Nabo bavuze k'ububi bw'ibyaha banarahirira guca ukubiri babyo no gusakaza impanuro bahawe.
Ubukangurambaga bwashojwe no guhemba abanyeshuli bashubize neza ibibazo kurusha abandi.





Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…