Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomeza kuba umusemburo w'iterambere rirambye
Uyu munsi, ku ya 13 Kanama 2025, mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ku nsanganyamatsiko igira iti : “Kongera ubushobozi bw’urubyiruko mu iterambere rirambye.” Ku rwego rw'Akarere ibirori byabereye kuri Stade y'Akarere mu murenge wa Ngororero.ibi birori byahujwe kandi n'ibikorwa by'Itorero mu rubyiruko ruri mu biruhuko baganirizwa ku ku ndangagaciro z'umuco w'u Rwanda.
Umushyitsi mukuru yari Bwana NGABO Brave, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Bwan Uwihoreye Patrick hamwe n'abayobozi b''inzego z'umutekano zikorera mu Karere, uhagarariye Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere, n'Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Ururbyiruko mu karere Bwana Byiringiro Amani.
Mu ijambo rye, Umushyitsi mukuru yagarutse ku nsanganyamatsiko y'umunsi, asaba urubyiruko gukomeza kuba imbaraga z’igihugu mu guharanira iterambere rirambye.
Nyuma y'ibiganiro, urubyiruko rwasusurukijwe n'abahanzi batandukanye, barimo Bulldog, Afurika, na Mario.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…