Ngororero: Urubyiruko rwashimiwe uruhare rugira mu gushakira ibisubizo ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame MUKUNDUHIRWE Benjamine ari kumwe n'Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko yayoboye inama yahuje abahagarariye Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, abahagarariye urubyiruko rw'abakoranabushake n'abagarariye amakoperative y'urubyiruko mu Mirenge.
Inama yunguranye ibitekerezo ku mihigo 28 y'urubyiruko y'umwaka wa 2024/2025, uruhare rw'urubyiruko mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.
Visi Meya Mukunduhirwe
yashimiye ubufatanye bw’inzego z’urubyiruko (NYC, Urugaga, Youth Volounteers)
n'ruhare rwabo mu bikorwa bitandukanye birimo
imigendekere myiza y’Urugererro, kurwanya imirire mibi n'igwingira, kugarura abana bataye ishuli, kwitabira gahunda za Leta, kubakira abatishoboye, ubukangurambaga butandukanye n'ibindi...
Yasabye ubufatanye mu mihigo kugira ngo ibitaranozwa bikomeze kugenda neza hagamijwe kwesa imihigo no guharanira gutwara igikombe.
Visi Meya Mukunduhirwe: "Mufite igihugu kibakunda mubyaze umusaruro amahirwe muhabwa kandi mukomere ku bunyangamugayo n'imyitwarire myiza izira amakemwa. Mube itara rimurikira aho munyura hose."
Inama yitabiriwe kandi n'abakozi bo mu ishami ry'imiyoborere myiza n'iry'ubuzima.
Uru rubyiruko ruteganya Inteko rusange mu mpera za Gicurasi.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…