Ngororero: Urubyiruko rwabanyeshuli rurahamagarirwa kwimakaza amahoro
Umuhuzabikorwa w’Umuryango Never Again Rwanda ku rwego rw’Akarere ka Ngororero, akaba n’Umuhuzabikorwa Wungirije w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere, bwana TUREME Deo, yasuye ishuri rya ASPADE Ngororero aho yaganiriye n’abanyeshuri ku nsanganyamatsiko zitandukanye zigamije kubaka umuryango ushikamye kandi uharanira amahoro.
Mu biganiro byatanzwe, abanyeshuri basobanuriwe iby’ingenzi birimo:
- Kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri mu buzima bwa buri munsi;
- Kwimakaza amahoro hagati yabo, mu kigo no mu midugudu bakomokamo;
- Guteza imbere impano zabo hakiri kare, kugira ngo bazazibyaze umusaruro mu gihe kiri imbere.
Mu gusoza ibiganiro, abanyeshuri n’ubuyobozi bw’ishuri bemeranyije gushinga Peace Club (Ihuriro ry’Amahoro), izajya ifasha abanyeshuri kwimakaza amahoro, guteza imbere impano zabo, no gukomeza kwigira ku mateka y’Igihugu.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…