Ngororero: Urubyiruko rw'abakorerabushake rwashimwe ubwitange mu gukumira icyorerezo cya Coronavirus

Kuri uyu wa kane tariki ya 15 Nyakanga 2020 urubyiruko rw'abakorerabushake rwagiranye inama n'umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid ari kumwe n'umuyobozi wa Police n'uwa Dasso ku rwego rw'akarere.

Umuyobozi w'Akarere atangiza inama yashimiye urubyiruko rw'abakorerabushake rwagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus mu mirenge batuyemo batitaye ku ngendo ndende bakora.

Mayor  NDAYAMBAJE  yagize ati "ntimusiba gukora ubukangurambaga haba mu masoko, mu ma centres y'ubucuruzi,  mu mihanda n'ahandi hahurira abantu benshi."

Umuyobozi wa Police mu Karere ka Ngororero nawe yagarutse ku mikorere n'imikoranire y'inzego z'ubuyobozi, iz'umutekano n'urubyiruko rw'abakorerabushake avuga ko impande zose batahiriza umugozi umwe mu gukumira no kwirinda Coronavirus.
Yabasabye gukurikirana byimbitse iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ahantu hose.

Umuyobozi w'Akarere yabibukije kwibanda ku dusoko turema nimugoroba kuko usangamo abaturage barangariye guhaha bakibagirwa kwita ku mabwiriza bagomba kubahiriza.
Yanabasabye kugaragaza imbogamizi bahura nazo mu bukorerabushake bwa buri munsi kugirango zishakirwe ibisubizo barusheho gutanga umusaruro.

Abahagarariye Youth Volunteers mu mirenge bahurije ku mbogamizi z'uko haboneka abaturage batubahiriza amabwiriza ndetse ngo hari n'igihe basuzugura ababagira inama yo kwirinda. Urubyiruko kandi ngo bakeneye icyafasha kwica isali kugirango bakore kuva mu gitondo kugera nimugoroba.


Umuhuzabikorwa w'urubyiruko mu murenge wa Bwira Hakuzimana  Jean Baptiste yavuze ko hakiri abaturage bagaragaza ubushake buke bwo kwambara agapfukamunwa. Yatanze urugero ku barema isoko rinini rya Gashubi birengagiza nkana  kukambara, bagirwa inama bagatera amahane.
Iradukunda Bijou ukorera mu murenge wa Kabaya yavuze ko no mu mijyi nka Kabaya usanga abantu bajijutse batita ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Iradukunda Modeste Coordinator wa Youth Volunteers mu murenge wa Kavumu yavuze ko hari igihe ubuyobozi bubatererana. Yanavuze ku kibazo cy'ama gilets adahagije. Yagaragaje ko abaturage bubahiriza amabwiriza iyo bababona ariko bajya mu kiruhuko ntibayiteho bakirara.


Urubyiruko rwanagaragaje ko hakiri abaturage bagikora utubari mu ngo ntibanatinye gusinda no gukora urugomo. Ndetse ngo hari aho usanga bamwe mu bayobozi bafatirwa mu bikorwa byo kutubahiriza amabwiriza. Hari abatwara imodoka badafite ubwirinzi nk'ubwo gukaraba intoki.
Hari aho usanga masoko y'amatungo n'ay'ibiribwa ari mato bigatuma abayaremye baba bacucitse.


Coordinator wa YV mu murenge wa Ngororero yavuze ko muri centre ya Ngororero  hakiboneka abantu bajijutse (basobanutse) batita ku mabwiriza.  Hari uduce usangamo abasinzi bivuga ko hari aho utubari tugikora rwihishwa.
Urubyiruko rwagaragaje ko hari aho urwego rwa Dasso rugaragaza imikorere idahwitse rugatererana Youth Volunteers. Ngo hari kandi abaturage barema amasoko ya Kabaya, Rubagabaga, Gashubi Birembo,.. baturutse muri imwe mu mirenge y'uturere duhana imbibi n'akarere ka Ngororero batubahiriza amabwiriza
Umuyobozi w'Akarere yijeje urubyiruko rw'abakorerabushake ubufatanye kugirango imbogamizi zagaragajwe ziveho.
Urubyiruko rwiyemeje kurangwa na discipline no gutangira raporo ku gihe.
Mu gusoza inama umuyobozi w'Akarere yamenyesheje Youth Volunteers ko insengero ziri hafi gufungura bakaba bagomba kongera imbaraga mu gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->