Ngororero: Urubyiruko rw'abakorerabushake rwahize gukoresha imbugankoranyambaga mu guahahya abaharabika isura y'u Rwanda
Nyuma y'igihe gito bavuye mu mahugurwa yabereye mw"ishuli rya Police i Gishari Urubyiruko rw'abakorerabushake rw'Akarere ka Ngororero rwasinyanye n'umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe imihigo 24 bazesa muri uyu mwaka wa 2022/2023.


Iyo mihigo ikubiye mu bukungu n'imibereho myiza irimo kurwanya isuri, kwihangira imirimo ( hazabaho ukwezi kwa Hanga umurimo), gushinga amatsinda yo kwizigama, kwizigamira muri Ejo Heza, kwiharika, kurwanya imirire mibi n'igwingira hubakwa imirima y'ibikoni, gukurikirana igikoni cy'umudugudu, kwirinda inda zitifuzwa mu banagavu, kwirinda ibiyobyabwenge, kwimakaza siporo, kuvana abaturage mu manegeka, gukoresha imbuga nkoranyambaga barwanya abavuga u Rwanda uko rutari, gukumira ibyaha, gukumira amakimbirane mu miryango, kubakira abatishiboye amazu n' ubwiherero, kongera umubare w'abakorerabushake n'iyindi.


Mu mpanuro bahawe n'umuyobozi w'Akarere, inzego z'umutekano babasabye kuzesa iyi mihigo kandi babizeza ubufatanye bwimbitse.
Mayor Nkusi: yabashimiye uruhare rukomeye bagize mu kwesa imihigo y'umwaka ushize. Yagarutse ku ipfunwe aterwa nuko Akarere ayoboye kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abana benshi bafite igwingira. Yasabye urubyiruko nk'imbaraga z'akarere gutanga imbaraga mu gusibanganya iryo pfunwe.
Yavuze ko iyo hataba urubyiruko imihigo yo kubaka uturima tw'igikoni (hubatswe 100 muri buri kagari), kubakira abadafite aho kuba n'ubwiherero itari kweswa. Yabijeje ubufatanye 100%.



Mayor Nkusi yagize ati:
Imihigo ni igipimo cy'imikorere, iyo ubonye umwanya mubi nuko uba warakoze nabi. Yaboneyeho gusaba urubyiruko kuvana Akarere ku myanya ya itagahesha ishema.
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…