Ngororero: Urubyiruko rw'abakorerabushake ruhangayikishijwe n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage
Akarere ka Ngororero gatewe ishema no kuba gafite urubyiruko rw'abakorerabushake rwahagurukiye kugira uruhare mu gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage. (Human Security lssues).
Mu guha agaciro ibikorwa by'uru rubyiruko hateguwe umuganda wo gutangiza ukwezi k'ubukorerabushake maze ku rwego rw'igihugu ukorerwa mu karere ka Ngororero mu murenge wa Kabaya mu kagari ka Nyenyeri. Hakozwe imirwanyasuri ku buso bungana na hegitari 7,5, hubakwa umurima w'igikoni hanasurwa irerero maze abana bagaburirwa indyo yuzuye.







Ibi bikorwa byitabiriwe na Bwana Kubana Richard Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Rwanda. Hari kandi umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe, abaybozi b'Akarere bungirije bombi n'inzego z'umutakano.
Urubyiruko rw'abasore n'inkumi b'abakorerabushake bari babukereye ari benshi maze ibikorwa byabo birivugira:
Umuhuzabikorwa w`Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu Karere ka Ngororero Bwana Abdul Majiji Ntawuruhunga yagaragaje ibyo bakoze mu mu mezi 2 gusa y'gihembwe cya 1 (Nyakanga-Kanama) / 2022-2023 bitanga icyizere ko Akarere ka Ngororero gafite icyerekezo gihamye.
1. Hubatswe Inzu: 1
2.Hashijwe ibibanza: 14
3. Hasanywe amazu: 11
4.Hakurungiwe amazu: 18
5. Habumbwe amatafari: 4613
6.Hubatswe ubwiherero: 82
7. Hari kubakwa: 98
8. hakozwe imirima y’igikoni: 889
9. Harwanijwe isuri kuri hegitari 4
10. Hakozwe n’Ubukanguramba ku kurwanya: ibyaha, inda zitateganyijwe, amakimbirame mu miryango, kuva mw'ishuri kw'abana, imirire mibi hanasurwa amarerero Hakozwe ubukangurambaga buhamagarira abaturage siporo rusange mu miremge yose . Umuganda utangiza ukwezi k'ubukorerabushake (1-31/10/2022) ufite insanganyamatsiko igira iti" URUBYIRUKO TWIYEMEJE KUBA URUGERO RW'IBISHIBOKA MW'ITERAMBERE".
Uku gutangiza ukwezi k'ubukorerabushake kwahuje n'umunsi mukuru wo gukunda Igihugu. Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero bwana Nkusi Christophe yibukije urubyiruko ubwitange bwaranze abana b'u Rwanda batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda bakemera guhara ubuzima bwabo maze abasaba kugera ikirenge mu cyabo.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Rwanda Bwana Kubana Richard yashimye ibikorwa urubyiruko rw'abakorerabushake bamaze kugeraho n'ibigamijwe gukorwa abasaba gukomeza guhora ari ba " mugabwambere" mu kugira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…