Ngororero: Umuvunyi mukuru yahamagariye abaturage kwamaganira kure ruswa n'akarengane

Uyu munsi kuwa 07/11/2022 mu Karere ka Ngororero hatangiye gahunda  y''Urwego rw'Umuvunyi mu gikorwa y'ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.

Iyi gahunda yatangirijwe kuri Stade ya Ngororero mu Murenge wa Ngororero aho Umushyitsi Mukuru yari Umuvunyi Mukuru NIRERE Madeleine. Yahamagariye abaturage kwinigura ababa bafite akarengane bakakagaragaza.

Yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Abayobozi mu Nzego z'Umutekano zikorera mu Karere.

Abaturage bahuguwe ku burenganzira n'inshingano byabo mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa hanakirwa ibibazo binashakirwa ibisubizo. Icyagaragaye ni uko igitsina gore aribo benshi babajije. Ibibazo byinshi bishingiye ku makimbirane y'ingo, imitungo no kutanyurwa n'imyanzuro y'inkiko.

Iyi gahunda uyu munsi yabereye mu Mirenge ya Ngororero, Hindiro na Matyazo ikazakomereza mu yindi Mirenge kugeza kuwa 11/11/2022.


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->