Ngororero: Umuturage ntiyaba ku isonga agihura na ruswa n'akarengane- Umuvunyi mukuru

Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Hon Ntibitura Jean Bosco n'amatsinda baje bayoboye basuye Akarere ka Ngororero muri gahunda y'icyumweru (13-17/10/2025) yo kubonana n'abaturage mu rwego rwo kwakira ibibazo byabo no kubishakira ibisubizo; kurwanya ruswa n'akarengane bityo umuturage agahora ku isonga.
Umuvunyi Mukuru yasobanuriye abaturage inshingano nyamukuru z'Urwego rw'Umuvunyi harimo kurwanya ruswa n'akarengane mu baturage.
Yagize ati: ntiwavuga ngo umuturage ari kw'isonga agihura na ruswa n'akarengane. Niyo mpamvu ku bufatanye bw'inzego zose ruswa n'akarengane bigomba kurwanywa n'imbaraga zose.  Yavuze ko Rwanda ari urwa 3 muri Afurika mu kurwanya ruswa n'akarengane.  Ku rwego rw'isi ruri ku mwanya wa 43, naho muri Afurika y'Iburasirazuba u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere.
Yasabye abaturage kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ruswa n'akarengane babyamaganira kure kandi batungira agatoki ubuyobozi aho bigaragaye.
Uyu munsi urwego rw'umuvunyi rwakoreye mu mirenge ya Ngororero,  Nyange  na Muhororo. Abaturge bahawe umwanya uhagije wo kubaza ibibazo bitandukanye byose byahawe umurongo.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->