Ngororero: umushinga USAID Mureke Dusome ucyuye igihe wageze kuri byinshi

Inama yo guhererekanya ibikorwa by'umushinga Usaid  MUREKE DUSOME mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa12/03/20121 yayobowe na Mayor Ndayambaje Godefroid ari kumwe na vm Asoc  Madame MUKUNDUHIRWE Benjamine  n'abakozi b'Umuhuza na Save  the Children bashyira mu bikorwa uyu mushinga . Yitabiriwe n'abayobozi b'amadini n'amatorero afite aho ahuriye n'ibikorwabyo kwigisha gusoma no kwandika,  abo mu shami y'uburezi n' imiyoborere myiza.

Mureke Dusome ushyirwa mu bikorwa na save the Chidren n'Umuhuza imikorere yawo ikaba yubakiye ku ntego 4:
- Ubufatanye hagati y'amashuli n'umuryango mugari
- Amahuriro yo gusoma mu muryango
mugari
- Kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika  hategurwa kandi hanatangwa ibitabo biberanya n'abana (P1-P3)
- Kwita by'umwihariko ku bana abafite ubumuga.
Akarere ka Ngororero kabaye indashyikirwa mu kwimakaza umuco wo gusoma mo kwandika  mu ntara y'iburengerazuba.


Mu myaka igera kuri 4 umushinga umaze ukorera mu Karere ka Ngororero wageze kuri byinshi:
 - Mureke Dusome watanze isomero mu kigo cy'urubyiruko cya Kabaya kirimo ibitabo 1200 n'imashini.
- Washinze abakangurambaga biswe abajyanama b'uburezi 198  bafasha abana n'ababyeyi mu gikorwa cyo gusoma no kwandika
- Wafashije mu gutoza intore z'Indahangarwa
- wakiranye n'amadini n'amatorero nayo yatanze abakorerabushake
Aba bose bahawe imfashanyigisho.
- washinze amahuriro 99 yo gusoma no kwandika yitabiriwe n'abana 47570
- watanze ibitabo 15840.
- wakize ubukangurambaga  ku babyeyi 987.
- wahaye amatsinda 13  y'abakorerabushake y'abajyanama b'uburezi  agahimbazamusyi kagera kuri 7,000,000 frws
- wafashije kugarura abana 929 bari barataye ishuli.
- Abana basura amahuriro yo gusoma barushijeho gutsinda ibizimini, bashoboye guhimba imyandiko,
Inyota yo gusoma yarazamutse kuko batira ibitabo ari benshi.
- Abana batinyuka gutanga ibitekerezo mw'ishuli no gusubiza badategwa.
- Ababyeyi bafasha abana gusomera mu rugo
- Byagabanije ubuzererezi mu bana, isuku yabo yariyongereye.
Amadini n'amatorero yavuze ki yiteguye  gukomeza igikorwa.  Yatanze igitekerezo  cy'uko hashingwa irindi somero mu  mujyi wa Ngororero.
Mayor Ndayambaje yashimiye umushinga ucyuye igihe avuga ko ibikorwa byakozwe byivugira kandi ko byateje Akarere intambwe ikomeye  mu kurwanya ubujiji mu bana no mu babyeyi.
Akarere nako kiyemeje gukomeza kuba hafi ariya mahuriro y'amasomero.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->