Ngororero: Umushinga PRISM ugiye kunganira mu kurwanya imirire mibi n'igwingira
Byavugiwe mu nama yo kumenyekanisha umushinga wo guteza imbere ubworozi bw'amatungo magufi n'ibiyakomokaho (PRISM-IFAD).
Akarere ka Ngororero kari mu turere 15 umushinga uzakoreramo mu gihe cy'imyaka 5.
Ni uturere duherereye kuri Crete Congo Nil tubonekamo ubutaka busharira n'imirire mibi ikurura igwingira.


Vm FED Bwana Uwihoreye Patrick yavuze ko Akarere kazakora ibyo gasabwa byose kugirango unushinga ugere ku ntego zawo.
Uhagarariye umushinga PRISM yavuze ko uje wunganira gahunda ya Girinka mu kurwanya imirire mibi. Bahisemo amatungo magufi kuko yororoka vuba kandi akaba adasaba imbaraga nyinshi nk'amatungo maremare.
Intego rusange y'umushinga ngo ni ukurwanya ubukene binyuze mu guha ubushobozi abagabo, abagore n'urubyiruko bwatuma bagira uruharemw'iterambere ry'ubworozi, bakihaza mu bitibwa no guteza imbere ubukungu.
PRISM izanafasha urubyiruko kwiteza imbere ubaha ingurube n'inkoko binyuze mu matsinda.
Mu Karere ka Ngororero izubaka isoko ry'amatungo n'amavuriro yazo 2. Izatanga n'amahugurwa ku bagenerwabikorwa.


Biteganijwe ko umushinga PRISM uzafasha imiryango ikennye 26,355 yo mu kiciro cya 1 n'icya2 cy'ubudehe mu turere 15 uzakoreramo.
Uzatannga ingurube 25,000; intama 10,125; ihene 13,163 n' inkoko 337,500
Inyungu zitegerejwe kuri uyu mushinga
1. Umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi uziyongera kubera ifumbire
2. Umusaruro w'inyama n'amagi uziyongera
3. Imirire mibi izagabanuka.
Abaveterineri basabwe kwita by'umwihariko kw'ishyirwamubikorwa by'uyu mushinga. Aborozi nabo basabwe gufata neza amatungo bazahabwa.
Inama yitabiriwe na Komite Nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano
abakozi ba RAB, ab'ikigo cya IFAD, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, abaveterineri, aborozi, ibigo by'imali, abayobozi b'amashami mu Karere ka Ngororero




Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…