Ngororero: Umuryango SEVOTA wateje intambwe ikomeye gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge
Kuwa 01/Ukwakira/2020 Umuryango SEVOTA ku bafatanye n'akarere ka Ngororero basoromye imbuto zikomoka ku mushinga "Iwacu ni Amahoro" umaze igihe cy'imyaka 2 ukorera muri ako karere ku nkunga ya Kvinna till Kvinna; umuryango nterankunga wo mu gihugu cya Suede ufasha abagore guharanira uburenganzira bwabo.
Abagore 100 basigaye ari imfubyi za Jenoside ubu bakaba barashatse abagabo badahuje amateka bakorana n'umuryango SEVOTA urugendo mu mahugurwa, inyigisho ndetse n'ubukangurambaga mu bijyanye n'umuco w'amahoro ndetse n'amategeko anyuranye arengera umuryango.
Aha niho havuye igitekerezo ko miryango 5 yabanaga ku buryo butemewe n'amategeko yasezerana imbere y'amategeko. Imiryango 2 yasezeraniye mu murenge wa Ngororero indi 3 isezeranira mu murenge wa Muhororo . Uwo muhango wabanjirijwe n'inyigisho ndetse no kuzuza ibisabwa abitegura gusezerana imbere y'amategeko.


Nyuma y'uyu muhango hakurikiyeho gutangiza ukwezi k'ubumwe n'ubwiyunge ku nsanganyamatsiko ivuga ngo "Twubake u Rwanda ruzira amacakubirl n'ivangura".
Muri uyu muhango hatangiwemo impuguro zinyuranye kandi mu buryo bunyuranye :Abageni bakoze umuhango wo gucana buji no gukata umutsima nk'ikimenyetso cy'ubufatanye mu rugo rwabo ndetse baranasangira.
Imiryango ibiri yatanze ubuhamya bw'urugendo yakoze bagaragaza imbogamizi bahuye nazo. Bagaragaje ko imiryango yagiye ibaca intege ndetse nabo ubwabo nk'imfubyi za Jenoside babonaga ntawe bafite wo kwereka ibirori none ngo babonye SEVOTA ibabera byose. SEVOTA mu magambo arambuye ni Solidarite pour l'Epanouissement des Veuves et des Orphelins visant le Travail et l'Autopromotion
Umuhuzabikorwa w'umuryango SEVOTA Madame Mukasarasi Godeliva yashimiye abitabiriye icyo gikorwa, agihuza n'ukwezi k'ubumwe n'ubwiyunge. Yibukije inzira y'umusaraba abacitse ku icumu banyuzemo, anibutsa ko kugira ngo bacike ku icumu ari ubutwari bw'ingabo za RPF ndetse n'abandi bantu babigizemo uruhare.
Anashimira Leta y'Ubumwe bw'abanyarwanda yashimiye ku mugaragaro abo bose mu izina ry'abarinzi b'igihango.Yashoje abasaba gukomeza kuba intwararumuri hose.


Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Bwana Ndayambaje Godefroid yasobanuye ibyo umunsi wo Gukunda Igihugu n'uruhare rwa RPF Inkotanyi mu gushimangira ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda.
Yasabye abari muri iki gikorwa cyiza ko inyigisho zagera hose kandi ubumwe n'ubwiyunge bukaganza mu miryango yose bagakomeza kuba imbuto ndetse no kuba urumuri rwa bose.
Icyo gikorwa kitabiriwe n'abakozi b'Akarere n'aba SEVOTA, inzego z'umutekano, uhagarariye Avega, Umukozi wa MAJ n, abandi. Cyashojwe n'ubusabane bwatanzwe n'Akarere ka Ngororero.
Iki gikorwa kandi cyaherekejwe n'ikiganiro cyahise kuri Radio Huguka ku bufatanye n'akarere ka Ngororero n'umuryango Sevota.


Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…