Ngororero: Umurindi w'Intwari uzababera isoko y'ubutwari
Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateguye urugendo rugamije kwigisha urubyiruko amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Urubyiruko ruhagarariye abandi mu mirenge yose igize Akarere, abahagarariye urubyiruko rw'abakorerabushake n'urugaga bagiriye uru rugendo mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Gicumbi, aho basuye Inzu Ndangamurage y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu iri ku Murindi w’Intwari.
Ibikorwa byaranze urugendo:
- Baganirijwe ku mateka y’u Rwanda guhera mu gihe cy’ubukoloni, kugera ku rugamba rwo kubohora igihugu n’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
- Batemberejwe ahantu hatandukanye hagize iyo nzu ndangamurage, basobanurirwa uburyo urugamba rwateguwe, aho rwatangiriye n’uko rwageze ku ntsinzi.
- Bahawe inyigisho z’ubutwari bwaranze urubyiruko rwagize uruhare mu kubohora igihugu, bsabwa gukurikiza indangagaciro zirimo:
Gukunda igihugu,
Kwitangira abandi,
Kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Bahawe umukoro wo kugeza aya mateka ku bandi, bakanabigisha kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda rwose rugire ubumenyi n’indangagaciro bizima bishingiye ku mateka y’igihugu cyacu.
Urugendo rwagenze neza kandi rwabaye isoko y’ubumenyi n’ubutwari ku rubyiruko rwitabiriye.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…