Ngororero/Umurenge wa Ndaro: Banze guceceka ibibazo bibugarije
Ni abanyamuryango bibumbiye mu cyo bise Wiceceka Rwanda Foundation. Musabyimana Emmanuel niwe muyobozi w'uyu muryango ukorera mu mudugudu wa Gahunga, akagari ka Kinyovi mu murenge wa Ndaro uhana imbibi n'uwa Bwira. Avuga ko watangiye muri Mutarama 2020 ufite abanyamuryango 7 ubu ukaba ufite 37. Washinzwe n'urubyiruko rumaze kubona ibibazo byugarije abana bataye ishuli kubera ibibazo binyuranye mu miryango bakomokamo; abakobwa baterwa inda zitateganijwe kimwe n'imiryango itishoboye. Bimwe muri ibi bibazo ngo usanga bifite imizi mu makimbirane aba mu miryango.
Musabyimana aragira ati: "Amakimbirane atuma abana batabona uburere nyabwo bikabangisha ishuli bakararikira imirimo mibi ibakoreshwa, amakimbirane akurura ubukene butuma bamwe mu bangavu bateshwa umurongo bagatwita igihe kitageze, ninayo atuma imwe mu miryango idatera imbere ikisanga mu cy'iciro cy'abatishoboye."
Bawise Wiceceka Rwanda Foundation kubera ko ngo babonaga ibibazo byavuzwe hejuru bigenda byiyongera bityo babona ko batabiceceka kuko ngo bigenda bikwirakwira vuba. Aragira ati twasanze tutaceceka ahubwo tugomba gufatanya n'inzego zitandukanye tukishakamo ibisubizo. Ati twasanze ducecetse twazibuka igihugu cyacu cyaratakaje imbaraga nyishi ziri muri aba bantu dufata nk'u Rwanda rw'ejo.
Bwana Musabyimana atanga urugero avuga ko nyuma yo gusura imiryango igaragaramo ibibazo byavuzwe hejuru, yasanze mu kagari ka Kinyovi abareye umuyobozi habarurwamo abakobwa batewe inda zitateganijwe bagera ku 10, abana bataye ishuli bakaba bagera kuri 25.
Mu bikorwa uyu muryango umaze kugeraho Musabyimana avuga ko wibarutse itsinda ryitwa Rugori Rwera rigizwe n'abagore bafite imiryango itishoboye na ba bangavu batewe inda batabiteganije.


Aba bagize iri tsinda bahuriye ku mpano yo kuboha uduseke n'ubundi bukorikori bakaba bamaze kwisuganya kuburyo bafite konti muri Sacco Ndaro. Bafite n'ubworozi bw'ingurube bukiri mu ntangiro. Ibi ngo bituma bashobora kwikemurira ibibazo bya hato na hato, imiryango ikennye ikazamuka.
Musabyimana avuga ko baramutse babonye ibyangombwa bateganya kwagura umuryango, kwigisha abantu kwishakamo ibisubzo batagombye gutegereza ak'imuhana kaza imvura ihise. Ati tunabonye inkunga yaza yunganira ibyo twagezeho. Indi ntego ngo ni ukwigisha gukora ifumbire y'imborera ikinerwa cyane muri aka gace kagira umusaruro muke. Ikindi ngo bazigisha abaturage kwibumbira mu matsinda bityo abafite ubushobozi bagasunika abo baburusha.
Nk'uko babyivugira uko kwishyira hamwe kumaze kubateza intambwe: Dukundimana Jacqueline avuga ko yananiwe kwiga ashaka uburyo yazibeshaho. Ngo yabaye umunyamuryango wa Rugori Rwera agamije kwiyubaka akagira ejo heza. Arahamya ko azabigeraho.
Mugenzi we Uzazigira Alexia aragira at:" twari abadamu batishoboye batagiraga ubwizigame. Kuba turi muri Rugori Rwera byatumye dushobora guhangana n'ibibazo bitwugarije. Uzazigira ahamaya ko mbere bari abagore batagiraga ijambo bapfukiranwaga. Arashimira ubuyobozi bwiza bakesha intambwe bamaze gutera. Ngo bakorana n'ikigo cy'imari kandi bashobora kwizigama no kugurizanya.
Ati iwanjye mu rugo singisabiriza, ntawe ntega amaboko ngo angurire isabune cyangwa amavuta yo kwisiga. Ngo kandi akanabona icyo asagura ajyana mu matsinda.
Nyirakamana Pascasie ni presidente wa Rugori Rwera. Nawe aragira ati intambwe tumaze gutera irashimishije kuko tugenda twivana mu bukene buhoro buhoro.
Ati Rugori Rwera idufasha kungurana ubumenyi butuma twiteza imbere. Nyirakamana avuga ko bashoboye kurihira umwe muri bo ajya kwiga ibijyanye no kuboha uduseke n'ibikapu byatumye bashobora kwizigama. Arashishikariza bagenzi be kwibumbira hamwe ngo kuko bituma bava mu bwigunge, bakagira imyumvire isobanutse ngo kuko iyo uri hahandi hasi utamenya aho abandi bageze.
Ugirumurera Fillette avuga ko yabyariye iwabo. Ngo uwo babyaranye yaramutereranye aza guhura n'ibibazo byo kwita ku mwana wenyine. Avuga ko Rugori Rwera yatumye ava mu bwigunge, ashobora guhangana n'ibibazo. Afite icyizere ko azatera imbere.
Musabyimana arasaba inzego zibishinzwe ko umuryango yashinze wabona ibyangombwa biwemerera gukora ku mugaragaro nk'umuryango utegamiye kuri Leta kandi udaharanira inyungu.


Akagari ka Kinyovi umuryango ubarizwamo kagizwe n'imisozi miremire
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…