Ngororero: Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara yashimye aho imihigo igeze yeswa

Mu rwego rwo gusuzuma aho Imihigo  2021/2022 y'Akarere  ka Ngororero igeze yeswa, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madame Uwambajemariya Florence n'itsinda ayoboye bari mu Karere ka Ngororero. Basuzumye kandi aho ingengo y'imali igeze ikoreshwa (budget execution) n'Itangwa ry'amasoko (procurement plan).
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara yashimiye Akarere uburyo imihigo igenda yeswa n'uburyo Action Plan yateguwe neza.
Habayeho kungurana ibitekerezo ku mihigo igomba kwihutishwa.
Muri uyu mwaka Akarere ka Ngororero gafite imihigo 86.

Nyuma bakomeje isuzuma ry'imihigo  mu bagenerwabikorwa nyirizina. PES Uwambajemariya yasuye imihigo ijyanye no gukemura ibibazo  bibangamiye imibereho y'abaturage iherereye mu mirenge ya Muhororo na Gatumba. 
Abandi bari mu itsinda  bagabanye indi mirenge igize Akarere.
 Nyuma yo gusuzuma imihigo mu bagenerwabikorwa nyirizina PES  n'itsinda ayoboye bagiranye inama na Komite Nyobozi y'Akarere, inzego  z'umutekano, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abatekinisiye  baganira ku byavuye mw'isuzuma ryaba iryo muri files ryaba iryo kuri field.
Yongeye gushimira ubuyobozi bw'Akarere intambwe imaze guterwa mu kwesa imihigo anagaragaza ibigomba kwitabwaho kugirango imihigo irusheho kweswa neza.

Nyuma y'uko iri itsinda rishoje isuzuma ry'imihigo  mu gihe cy'iminsi 2; Umuyobozi  w'Akarere Bwana  Nkusi Christophe ari kumwe b'abamwungirije bombi yagiranye inama n'Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abayobozi b'amashami ku Karere. Ybashimiye uburyo barwana ishyaka buri wese mu mwanya we mu kwesa imihigo baharanira imibereho myiza y'abaturage.  Yabashishikarije guhoza umuturage kw'isonga nk'uko "tubitozwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika."Yabibukije gukomeza guhangana na Covid-19 bakangurira abaturage kwikingiza byuzuye.
Yabasabye gushyira imbaraga mu bwisungane mu kwivuza,  Ejo heza, kurwanya uguta ishuli kw'abana n'izindi gahunda za Leta Leta zituma imiberehomyiza y'abaturage irushaho kuba myiza.

.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->