Ngororero: Umunsi wa mbere w'itangira ry'amashuli si uw'imfabusa: Mayor Nkusi
Uyu munsi mu gitondo cya kare umuyobozi w'akarere Nkusi Christophe n'abandi bagize Komite Nyobozi, abayobozi b'inzego z'umutekano bazindukiye mu gikorwa cyo kureba uko itangira ry'amashuli ryifashe.
Mayor Nkusi yageze ku bigo by'amashuli mu mirenge ya Hindiro na Matyazo. Yagenzuye ubwitabire bw'abalimu n'abanyeshuli anasuzuma ibidanago by'abalimu. Yibukije abayobozi b'amashuli, abalimu n'abanyeshuli ko umunsi wa mbere w'itangira atari uwo gupfusha
ubusa ko amasomo ahita atangira hakurikijwe ingengabihe yayo.
Yavuze ko abarezi bagomba guhora bisuzuma imikorere ya buri munsi baharanira ireme ry'uburezi bubereye u Rwanda.




Aha umuyobozi w'Akarere yagize ati ntitwakwihanganira guhora ku mwanya mubi mu mitsindire y'abanyeshuli b'akarere kacu; iyo dufite za "U" nyinshi bibaba bigaragaza ko tudakora. Bwana Nkusi arasaba ko umuco mubi wo kwibwira ko umunsi wa mbere w'itangira ari uwo gutegereza abanyeshuli wava mu mitwe y'abalimu. Yashimangiye ko umunsi wa mbere ari uw'amasomo ko atari uw'imyiteguro; inama zitegura itangira no kureba ko ibyangombwa byose biri ku murongo zikorwa mbere y'igihe.
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…