Ngororero: Umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 28 wizihijwe abaturage bataha ibikorwa by'iterambere
#Kwibohora28: Mbere yo kwiizhiza isabuku ya 28 y’umunsi mukuru wo Kwibohora mu karere ka Ngororero hatashywe ibikorwa remezo bitandukanye bigaragaza aho Akarere kageze mw’iterambere. Ibyo ni nk’irerero ry’incuke, ibiraro byo mu kirere, umuyoboro w’amazi, amacumbi y’abanyeshuli muri TVET Muhororo, ishuli rigeretse G+1 mu murenge wa Kageyo








Irerero ryo mu murenge wa Bwira ryatumye abana bava mu mirire mibi kandi bagakangurirwa ubwonko mu buto bwabo.
Ibiraro byo mu kirere byoroheje imigenderanire, ubuhahirane no kujya ku mashuli kw’abana kandi bivanho impanuka zatwaraga ubuzima bw’abantu igihe imigezi yabaga yuzuye.
Abaturage bemeza ko batarabona ibiraro byo mu kirere umugezi wa Satinsyi wonyine wahitanye 26.


Umuyoboro w’amazi Mwogambere-Gitega wahaye abaturage amazi meza ubu mu Karere ka Ngororero abaturage 84% bavoma amazi meza.
Ku munsi mukuru wo kwibohora nyirizina buri murenge wawizihije hatahwa ibikorwa by’iterambere.
Kageyo hatashywe Ishuli rigeretse G+1 mu kagari ka Mukore,
Ngororero hatashywe ikiraro cya Satinsyi mu kagari ka Rususa
Bwira hatashywe amazu yubakiwe abatishoboye muri HS mu kagari ka kabarondo
Hindiro hatashywe amazu yubakiwe abatishoboye muri HS mu kagari ka Marantima
Gatumba hatashywe ibyumba by’amashuli n’ibikoni mu kagari ka Karambo
Kabaya hatashywe amaterasi y’indinganire mu kagari ka Busunzu
Kavumu hatashywe amaterasi y’indinganire mu kagari ka Tetero
Matyazo hatashywe amavomo mu kagari ka Gitega
Muhanda hatashywe amaterasi y’indinganire mu kagari ka Bugarura
Sovu hatashywe umuyoboro w’amashanyarazi mu midugudu ya Gashihe na Mugobati
Muhororo hatashywe amazu yubakiwe abatishoboye muri HS mu kagari ka Bweramana
Ndaro hatashywe irerero mu kagari ka Bijyojyo
Nyange hatashywe umuyoboro w’amazi mu kagari ka Vuganyana.
Ku rwego r’Akarere umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerzuba Madame Uwambajemariya Florence, Umuyobozi w’Akarere bwana nkusi Christophe, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick, abayobozi b’inzego z’umutekano, abaybozi b’imirenge ya Kageyo na Ngororero n’abaturage batashye ishuli rigeretse rya Mukore G+1 ry’ibyumba 8 mu murenge kageyo; ibiraro bihuza imirenge ya Ngororero na Kageyo (icyo mu kirere n’icyo ku butaka byose ku mugezi wa Satinsyi).
Ibirori byakomereje kuri Stade y’Akarere ka Ngororero aho imbaga y’abaturage yakurikiranye imbwirwaruhame zirimo ikiganiro ku mateka y’urugamba rwo kwibora, indrimbo, imbyino, imihamirizo by’abahanzi batandukanye byose byarataga ubutwari bw’ingabo zabohoye u Rwanda n’abanyarwanda.




Mw’ijambo yagaeje ku mbaga yari yitabiriye ibirori, Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba madame Uwamabajemariya Florence yashimye ubutwari bwaranze ingabo zabohoye u Rwanda, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubera imiyoborere myiza yatumye u Rwanda rugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga ubu rukaba ruyoboye ihuriro ry’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza ndetse n’ibivuga ururimi rw’igifaransa (OIF). Yanamushimiye uburyo yitaye kw’iterambere ry’abanyarwanda no kuba yarashyize umuturage kw’isonga.
Ibirori bayshojwe n'umupira w'amaguru wahuje ikipe y'Akarere Morning Sport n'iyinzego z'umutekano. Umukino warangiye ikipe y'inzego z'umutekano itsinze 3-1. Ibirori byitabiriwe n'imbaga y'abaturage b'ingeri zose bagaragaza ibyishimo byo kuba baribohoye, bagaca ukubiri n'amacakubiri yakuruye Jenoside yakorewe Abatutsi ubu bakaba barahisemo kuba umwe.




Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…