Ngororero: umugore wo mu cyaro yihagazeho

Kuri uyu wa 15/10/2024 umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro  wizihirijwe mu mirenge yose ku nsanganyamatsiko igira iti: "ibidukikije ubuzima bwacu." Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Matyazo. Ibirori byabimburiwe no kwerekana ibikorwa binyuranye  by'abagore byiganjemo ububoshyi n' ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi. 

 Bugenimana Marie Chantal mu kwerekana ibyo yagezeho yagaragaje igitoki gipima kg 105  ahamya ko mu murenge wa Matyazo umugore wo mu cyaro yihagazeho ukurikije intambwe amaze gutera mu iterambere. Yagize ati amahirwe twahawe n'ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu twayasamiye hejuru ubu twaritinyutse twifitiye icyizere kuko dukorana n'ibigo by'imari, twaka inguzanyo tukishyura neza nta ba "bihemu" baturangwa mo. Yanavuze ku gashya kabafasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza: "muri buri rugo hari insina yitwa "insina ya mutuelle" ifasha bene yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza nta mbogamizi."

 
Avuga ku nsanganyamatsiko y'uyu munsi Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yashishikarije abagore kurondereza ibicanwa  bakoresha amashyiga azigama ibicanwa nka "cana rumwe" na gaz. Meya Nkusi yanibukije abagore bagiseta ibirenge mu kwiteza imbere kudapfusha ubusa amahirwe bahawe n'ubuyobozi bwiza bw'igihugu cyacu ahubwo bakayabyaza umusaruro biteza imbere bakanakorana n'ibigo by'imari.
Umuyobozi w'inkeragutabara yagarutse ku mutekano asaba abagore kuwugira nyambere muri byose birinda amakimbirane mu ngo zabo.
Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madamu Uwambajemariya Florence.Yagarutse ku ngo zirangwa n'amahoro, ituze n'ibyishimo ko ari zo zubaka umuryango ushoboye kandi utekanye. 
Yagarutse ku gaciro n'amahirwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yashubije abagore, abibutsa ko bagomba kubisigasira biteza imbere bagana ibigo by'imari. 
Nawe yagarutse ku ruhare rw'abagore mu kurengera ibidukikije abasaba kurondereza ibicanwa bakoresha amashyiga yabugenewe.
Yabasabye kwita ku mugoroba w'imiryango bakita ku busugire bw'ingo. Yashimiye uko ibipimo by'ubuzima bihagaze abagore babigizemo uruhare by'umwihariko mu kurwanya imirire mibi n'igwingira.
Umunsi waranzwe no kugaburira abana indyo yuzuye, kuremera abagore batishoboye, kubaha ibiti by'imbuto mu rwego rwo kunoza imirire no kurengera ibidukikije. Habayeho no kwitura inka 2.

UMUNSI MPUZAMAHANGA W'UMUGORE WO MU CYARO MU MAFOTO


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->