Ngororero: Umuganura werekanye ko abana batakagwingiye kuko ibibatunga bihhari
Ubwo hizihizwaga umunsi w'Umuganura kuri uyu wa 5/08/2022 abawitabiriye babanzaga kumurikirwa umusaruro wavuye mu buhinzi ugizwe n'ibihingwa by'amoko yose birimo 'imbuto (avoka, amatunda, indimu imineke,...), ibinyampeke, ibinyabijumba, ibinyamisogwe (soya. amashaza, ibishyimbo), imboga, ibitoke, ibihaza n'ibindi. Ibi bikagaragaza ko ingo zifite indyo yuzuye ku buryo habaye ubushake abana batahura n'ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira.




Ku rwego rw'Akarere umunsi w'Umuganura wizihirijwe mu murenge wa Nyange mu kagari ka Bambiro. Nyuma yo kwerekwa umusaruro wavuye mu bhinzi bw'ibihingwa bitandukanye; itsinda ry'abayobozi riyobowe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe bahaye abana amata banabagaburira indyo yuzuye.
Aha Mayor Nkusi yabwiye abitabiriye umuganura ko kwita ku bana bitagomba kugarukira aha ko ahubwo bigomba kinjira mu myumvire y'ababyeyi abana bagahorana indyo yuzuye. Yagize ati ko ibiryo bihari nk'uko mwabyerekanye ubwanyu kandi akaba arimwe tubikesha ni mpamvu ki muri zimwe mu ngo zanyu harangwa imirire mibi?

Agaruka k'Umuganura yibukije ko wari umwe mu mihango ikomeye y'i Bwami wahuzaga abanyarwanda b'ingeri zose,.
wari ipfundo ry'ubumwe bw'abanyarwanda ko wari warasibanganijwe n'abakoloni nyuma Leta y'ubumwe ikongera kuwusigasira kuko "nta muco nta terambere".
Ati muze rero dukomere ku muco mwiza twarazwe na ba sogokuru wo gushyira hamwe no gufashanya; abejeje neza bakaganuza abarumbije, abishoboye bagafasha abafite intege nke bityo Umuganura ukomeze utubere isôoko y'Ubumwe n'Ishingiro ryo Kwigira.
Umunsi waranzwe no kwibukiranya amavu n'amavuko y'Umuganura, ibyiza bywo n'uko wakomeza kuba ipfundo ryo gufashanya no kurwanya imirire mibi mu miryango.




Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…